skol
fortebet

Leta y’ u Rwanda yasabye Abaturarwanda kwitondera abiyita abahanuzi

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi wa RGB Anastase Shyaka

Kuri uyu wa 25 Nzeli inkuru ziriwe zivugwa cyane ni Paul Gitwaza avuga ko ariwe muhanuzi ukomeye mu Rwanda no muri Africa, na Rugagi Innocent wasohoye udutabo agurisha kuva ku 10 000 kuzamura akavuga ko ku dutanga akazi, dukiza diabetes, tukanaha abagabo abakobwa bashaka kurongorwa, ikigo cy’igihugu gishinzwe cyahise gishyira ahagaragara itangazo riburira Abanyarwanda ku biyita abahanuzi.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga, kuva ejo hasakaye amashusho yaPaul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple avuga ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika,ngo abatamwemera bafite ibibazo kandi bazabibona yaragiye.

Ku cyumweru, Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel Church yahaye abayoboke be udutabo avuga ko ari utw’ubuhanuzi bukomeye buzahindura iby’ibyiciro by’ubuzima bw’abatwishyuye mu mezi atatu gusa.

Utu dutabo yatubahaga batanze kuva nibura ku 10 000Frw kuzamura…ngo turabakiza indwara nka cancer, diabetes.., turabaha akazi, ushaka kurongorwa ngo turamuha umugabo…mu mezi atatu gusa.

Innocent Rugagi ati “Ku bashaka kudutwarira ubuntu ndababwira ko nta imprimerie ngira….ariko umunsi nagize imprimerie nzajya mbaha iby’ubuntu. Ariko nonaha ni ubuhanuzi, nta by’ubuntu….Abavuga ko nta by’ubuntu nimuvuge ameeeeen!”.

Itangazo RGB yasohoye uyu munsi rivuga ko riburira abanyarwanda muri rusange ku nyigisho z’abiyita abahanuzi zituma babatwara imitungo yabo cyangwa babayobya.

RGB ivuga ko aba bantu babwira abantu ko gutanga imitungo (amaturo) yabo cyane ari bwo bazajya mu ijuru, ko babakiza indwara, bababeshya ko Imana izabatuza mu mahanga, ko izanabishyurira imyenda bafite ya Banki.. n’ibindi.

RGB ivuga ko muri ubu bushukanyi bwihishe mu buhanuzi hari n’abashuka abagore batagize amahirwe yo kubyara bakabasambanya ngo bazabyara.

Itangazo rya RGB riti « Abayoboke b’amadini n’amatorero barasabwa kugira ubushishozi, bakirinda kwemera ibyo bizezwa n’abiyita abahanuzi b’ibitangaza. Bikamunga imitungo y’ingo zabo cyangwa bikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo. »

Uru rwego rugasaba abanyamadini gutanga inyigisho ziboneye, zifasha abanayrwanda kwirinda inyigisho zibangamiye amahame y’uburenganzira bwa muntu cyangwa zinyuranya n’amategeko y’igihugu.

Inkuru byagirana isango:
Amafaranga y’icya cumi watanze ugononwa tuzayarya tugubwe neza wowe ntuhabwe umugisha -Pasiteri Mazimpaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa