skol
fortebet

Leta y’u Rwanda yatangaje umubare w’Abanyarwanda basigaye muri Ukraine

Yanditswe: Saturday 05, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda 14 muri 85 bari basanzwe baba mu gihugu cya Ukraine, aribo basigaye muri icyo gihugu cyugarijwe n’intambara.

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda imaze iminsi itangaje ko hari gahunda yo gufasha Abanyarwanda gusohoka mu gihugu cya Ukraine, bakaba bagera mu bihugu bituranye nacyo mu gihe hategerejwe gahunda yo kubageza mu Rwanda.

Nyuma y’icyumweru kirenga u Burusiya butangije icyo Perezida Vladmir Putin yise ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine, guhera ubwo ingabo z’icyo gihugu zatangiye kurasa ku mijyi itandukanye yo muri Ukraine, ingabo za Ukraine nazo zihagararaho intambara irarota.

Ibyo byatumye bamwe mu ba nya Ukraine n’abanyamahanga babaga muri icyo gihugu batangira guhunga.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yagiranye na Televiziyo y’igihugu, yavuze ko abanyarwanda basaga 72 aribo bamaze gusohoka muri Ukraine ndetse avuga ko abandi 14 basigaye bari mu mijyi itandukanye ndetse irimo no kuberamo imirwano kuburyo kuhasohoka bishobora guhungabanya umutekano wabo.

Yakomeje avuga abenshi mu bamaze kuva muri Ukraine berekeje muri Pologne ndetse anavuga bari kuvugana n’ababyeyi babo kugirango barebe uko abo banyarwanda bagezwa i Kigali.

Kugeza ubu Afurika yihariye 20% by’abanyeshuri bose b’abanyamahanga biga muri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa