skol
fortebet

Loni yemeje ko izatanga miliyari 1,04$ yo gushyigikira iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 21, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko mu myaka itanu (kuva 2025–2029) uzatanga miliyari 1,04$ azakoreshwa mu bufatanye na Leta y’u Rwanda, hagamijwe kuzamura iterambere ry’igihugu.

Sponsored Ad

Ni gahunda yatangajwe ku wa 20 Gicurasi 2025, ubwo Guverinoma y’u Rwanda na Loni byashyiraga umukono kuri gahunda y’imikoranire y’Umuryango w’Abibumbye, igamije iterambere rirambye (UNSDCF).

Iyi gahunda y’imyaka itanu (2025-2029) ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, mu gihe Loni yari ihagarariwe n’umuhuzabikorwa w’amashami yayo mu Rwanda, Ozonnia Ojielo.

Byitezwe ko iyi gahunda izafasha u Rwanda na Loni gukomeza gukorana ibikorwa bigamije kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Minisitir Yusuf Murangwa yavuze ko “iyi gahunda nshya ni ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye bwacu n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda cy’ahazaza harangwa n’uburumbuke, kudaheza kandi harambye. Igaragaza kandi intego n’indangagaciro duhuriyeho, n’intego yacu yo kutagira uwo dusiga inyuma.”

Byitezwe ko muri iyi myaka itanu, Loni izatanga miliyari 1,04$ azakoreshwa muri gahunda zirimo guteza imbere ubukungu butagira uwo buheza, kuzamura ubumenyi bw’abantu, kwimakaza imiyoborere izana impinduka, uburinganire bw’abagabo n’abagore, kurwanya imihindagurikire y’ibihe no guhanga ibishya.

Aya mafaranga azakoreshwa muri gahunda impande zombi zihuriyeho, gutera inkunga imishinga irimo guhanga ibishya ndetse n’ibikorwa bya sosiyete sivile n’abikorera.

Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo yavuze ko “mu gihe Umuryango w’Abibumbye wujuje imyaka 80, iyi gahunda ishimangira umuhate duhuriyeho wo gukorera hamwe wo gushyigikira urugendo rw’u Rwanda rw’impinduka.”

Mu gukora iyi gahunda y’imyaka itanu habayeho ibiganiro bitandukanye byahuje ibigo n’inzego za leta birenga 50, ibigo bya Loni n’abafatanyabikorwa batandukanye mu iterambere.

Byitezwe ko izatanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi birimo imihindagurikire y’ibihe, ibibazo by’umutekano mu karere n’ibijyanye n’amikoro.

Iki cyiciro cya UNSDCF kigiye gutangira nyuma ya gahunda nk’iyi yari yatangiye mu 2018 irangira mu 2024.

Ibizakorwa kandi biri mu murongo w’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST 2), n’icyerekezo 2050.

NST2 yubakiye ku byagezweho kandi yitezweho kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2050; hagamijwe iterambere rirambye, ubukungu, n’imibereho myiza ku Banyarwanda bose.

Iyi gahunda igamije kuzana impiduka z’igihe kirekire mu buzima bw’Abanyarwanda hashyizwe imbere amajyambere arambye no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe, guteza imbere inganda z’ibikorerwa mu gihugu mu rwego rwo kugabanya icyuho kigaragara hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga.

Igamije kandi guhanga imirimo mishya ibyara inyungu, kuzamura ireme ry’uburezi, kuzamura imirire n’imikurire myiza y’abana bato hagamijwe kugabanya igwingira, kunoza imitangire ya serivisi bikajyana no kongera uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.

Kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rizagere ku ntego, hazashingirwa ku miyoborere n’inzego zikora neza, amakuru n’ikoranabuhanga, guhanga udushya, kongera ubushobozi n’ubumenyi.

Mu cyerekezo 2050 u Rwanda rugamije kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye muri 2035 n’ubukungu buteye imbere mu 2050 binyuze mu iterambere ry’ubukungu burambye no kugeza abaturage bose ku buzima bwiza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa