Makolo yatamaje RDC igoreka ukuri ku bitero FARDC, Abarundi na Wazalendo bagaba ku Banyamulenge
Yanditswe: Friday 03, Apr 2026
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imvugo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zivuga ko AFC/M23 ari yo igaba ibitero ku Banyamulenge nyamara ibyo bayishinja ari ibikorwa by’ingabo za Leta FARDC, izo bafatanya z’Abarundi na Wazalendo.
Yabitangaje asubiza ubutumwa bw’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya wavuze ko ibitero byose byagabwe ku Banyamulenge muri Minembwe byagabwe na M23.
Yolande Makolo yagaragaje ko imvugo ya Muyaya ari amayeri yo gushaka kwegeka ibyaha bya FARDC kuri M23.
Ati “Gushinja abandi ibyo mukora. Aho uwakoze icyaha yegeka ibyaha bye ku babikorewe. Ubusanzwe bikoreshwa mu gushishikariza abantu ubugizi bwa nabi cyangwa Jenoside, ugoreka ukuri kugira ngo uwagabye igitero umugaragaze nk’uwirwanagaho arwanya abamusagariye hanyuma abagomba kubiryozwa bahinduke.”
RDC imaze imyaka myinshi ikwiza ibinyoma mu ntambara ihanganyemo na AFC/M23, aho mu bihe bimwe bagiye bemeranya ku gahenge ariko FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR n’indi mitwe bafatanya bagahita bagaba ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Ibiganiro byaberaga i Doha byahagaze hamaze kwemeranya ku gahenge no gukora ibikorwa birimo guhererekanya imfungwa z’intambara hagati ya RDC na AFC/M23 ndetse bagashyiraho agahenge ariko FARDC ntihwema kurasa mu basivili no gutwara ubuzima bwabo.
U Rwanda rugaragaza ko mu gihe RDC izaba yaranduye umutwe wa FDLR wakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere ari bwo amahoro azahinda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *