Munyakaragwe Aline yasabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cy’amezi abiri, ihazabu y’ibihumbi 200 Frw ndetse no kwishyura indishyi za miliyoni 10 Frw, nyuma yo gushinjwa gutuka no gutesha agaciro Iradukunda Nelly ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, amwita “igikuri”.
Urubanza rwabereye mu Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2026, aho hategerejwe ko icyemezo kizatangazwa ku wa 11 Kamena 2026.
Mu kirego cye, Iradukunda Nelly yavuze ko Me Munyakaragwe yamuvuzeho amagambo amutesha agaciro kandi agaragaza ivangura rishingiye ku miterere y’ubumuga bwe. Yavuze ko ijambo “igikuri” ryakoreshejwe rifitanye isano n’ubugufi bwe bukabije, bityo rikamukomeretsa mu mutima no mu cyubahiro.
Mu iburanisha hasobanuwe ko ayo magambo yabanje kuvugwa ubwo Me Munyakaragwe yari mu bikorwa byo kurangiza urubanza rw’izungura rw’umuryango wa Nelly. Ngo ageze ahari umutungo wagombaga kurangirizwaho urubanza, yahamagaye ushinzwe umutekano mu mudugudu amwereka aho ari agira ati: “Ndi kwa cya gikuri cy’igikire.”
Nanone kandi, bivugwa ko uwo muheshaw’inkiko yongeye gukoresha iyo mvugo mu ruhame ubwo haburanwaga ikirego cyari cyaratanzwe kuri cyamunara yashinjwaga kuba yarakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nelly yavuze ko ayo magambo yamugizeho ingaruka zikomeye zirimo ihungabana n’agahinda.
Ubwo yatangaga ibisobanuro bye imbere y’urukiko, Me Munyakaragwe yabajijwe n’umucamanza niba yarigeze avuga ayo magambo, ariko arabihakana avuga ko nta cyaha yakoze.
Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko hari ibimenyetso bihagije byemeza icyaha cyo gutukana mu ruhame, busaba ko urukiko rwahamya uregwa icyaha rukamuhanisha igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 200 Frw.
Ku ruhande rw’uregwa, yavuze ko nta gihano cyashingirwaho kuko nta cyaha cyabayeho, asaba urukiko gutesha agaciro ibyifuzo by’Ubushinjacyaha.
Abunganira urega basabye ko, mu gihe Me Munyakaragwe yahamwa n’icyaha, yanategekwa gutanga indishyi za miliyoni 10 Frw ndetse n’indi miliyoni imwe y’amafaranga y’ikurikiranarubanza.
Urukiko ruzasoma umwanzuro warwo kuri uru rubanza tariki 11 Kamena 2026 saa Cyenda z’amanywa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *