Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi 10 ya mbere y’Ukwezi kwa Gashyantare 2026 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 120, ikaba iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice yabaga iri hagati ya milimetero 14 na 105.
Umubare w’iminsi imvura izagwamo uri hagati y’iminsi itanu n’itandatu bitewe n’imiterere ya buri hantu.
Ni ibikubiye mu nyandiko y’iteganyagihe yasohowe n’iki kigo gishinzwe iteganyangihe.
Meteo Rwanda yavuze ko mu bice byinshi by’Igihugu imvura iteganyijwe cyane cyane mu ntangiriro z’iki gice no hagati y’itariki ya 5 n’itariki ya 10 Gashyantare 2026.
Ivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga iva mu gice cy’amajyepfo y’Isi rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo no ku bwiyongere bw’ubuhehere bw’umwuka buturuka ahanini ku miyaga iva mu burengerazuba bw’Inyanja y’Ubuhinde yerekeza mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Meteo Rwanda iti “Imvura iri hagati ya milimetero 99 na 120 iteganyijwe mu majyaruguru y’Akarere ka Musanze, uburengerazuba bw’Uturere twa Muhanga na Huye, mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru uretse mu burasirazuba bwatwo, mu Ntara y’Iburengerazuba uretse mu bice bito by’uburasirazuba by’Uturere twa Nyabihu, Karongi n’amajyepfo y’Akarere ka Ngororero.”
Ibipimo bya Meteo Rwanda bivuga ko kandi imvura iri hagati ya milimetero 76 na 99 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba, mu bice by’amajyaruguru n’iby’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali, ahasigaye mu Ntara y’Amajyepfo uretse mu bice by’Amayaga, ahasigaye mu Ntara y’Amajyaruguru uretse mu bice by’uburasirazuba by’Akarere ka Gicumbi ndetse no mu gice gito cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Gatsibo.
Mu gihe imvura iri hagati ya milimetero 53 na 76 iteganyijwe mu Turere twa Bugesera, Ngoma na Rwamagana, ahasigaye mu Mujyi wa Kigali, ahasigaye mu Ntara y’Amajyepfo, ahasigaye mu Karere ka Gicumbi no mu bice by’uburengerazuba by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.
Iti “Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 53.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyavuze ko kubera imvura nyinshi yumvikanamo inkuba iteganyijwe mu Turere twa Rutsiro, Nyamasheke, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Burera, Gicumbi, Rulindo na Gakenke ndetse n’umuyaga mwinshi uteganyijwe mu Turere twa Kayonza, Ngoma, Nyanza, Gisagara, Musanze, Nyamagabe, Huye na Burera, abaturarwanda bakwiriye gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zaturuka ku nkuba no ku muyaga mwinshi, bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zishinzwe gukumira Ibiza.
Mu ntangiriro za Gashyantare kandi ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 29, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.
Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *