skol
fortebet

Meya yakoreshejwe n’amarangamutima! Kiyovu Sports ku cyemezo cy’umugi wa Kigali cyo guhagarika inkunga wayiteraga - yiteguye kujurira

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Wednesday 03, Jun 2026

Meya yakoreshejwe n'amarangamutima! Kiyovu Sports ku cyemezo cy'umugi wa Kigali cyo guhagarika inkunga wayiteraga - yiteguye kujurira

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko itanyuzwe n’icyemezo cy’Umujyi wa Kigali cyo guhagarika inkunga wayiteraga, ivuga ko icyo cyemezo gishingiye ku marangamutima aho kuba ku nyungu rusange. Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, asanzwe atayikunda, bikaba ari byo byagize uruhare mu gufatwa kw’iki cyemezo.

Tariki ya 1 Kamena 2026, Kiyovu Sports yakiriye ibaruwa yaturutse mu Mujyi wa Kigali iyimenyesha ko amasezerano y’ubufatanye yari yaratangiye mu mwaka wa 2025 yarangiye ku wa 30 Gicurasi 2026 kandi ko atazongera kuvugururwa. Umujyi wa Kigali wasobanuye ko ugamije kwibanda ku ikipe imwe gusa kugira ngo uyishyiremo ubushobozi bwose.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemedi, yavuze ko iki cyemezo kitafashwe mu buryo buboneye, ahubwo ko cyaturutse ku myumvire bwite y’umuyobozi w’umujyi. Yagaragaje ko iyo biza kuba ari icyemezo cyafatiwe mu Nama Njyanama, iyo kipe yari kuba yaramenyeshejwe binyuze mu nzira zemewe.

Hemedi yavuze kandi ko batumva impamvu Umujyi wa Kigali wakomeza gutera inkunga AS Kigali gusa, ukareka Kiyovu Sports kandi ifite amateka akomeye ndetse n’abafana benshi. Yashimangiye ko Kiyovu Sports yari hafi kubona itike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, bityo akaba abona nta mpamvu ifatika yo kuyambura inkunga.

Yakomeje avuga ko hari impungenge ko ububasha bwahawe abayobozi bushobora kuba buri gukoreshwa mu nyungu zabo bwite aho gukorera inyungu z’abaturage n’amakipe yose mu buryo bungana.

Ku bijyanye n’intambwe bazakurikiraho, Hemedi yavuze ko Kiyovu Sports itazemera gucecekeshwa, ahubwo ko igiye kwegera inzego zitandukanye zishinzwe kurengera abaturage kugira ngo zifashe gusuzuma iki kibazo no kurenganura iyi kipe. Yibukije ko Kiyovu Sports ari ikipe ifite inkomoko mu baturage kandi ifite amateka akomeye mu Mujyi wa Kigali.

Si Kiyovu Sports yonyine yahuye n’iki kibazo, kuko na Gasogi United yamaze kumenyeshwa ko inkunga yahabwaga n’Umujyi wa Kigali ihagaritswe. Aya makipe yombi yari asanzwe ahabwa miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Amakuru avuga ko Umujyi wa Kigali wifuza gukomeza gukorana n’ikipe imwe gusa, ari yo AS Kigali, kugira ngo ubushobozi bwose bwajyaga mu makipe atatu bushyirwe muri iyo kipe hagamijwe kuyongerera imbaraga no kuyifasha guhatana ku rwego rwo hejuru.

Mu musozo wa shampiyona ya 2025/2026, Kiyovu Sports yarangije iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 53, AS Kigali isoza iri ku mwanya wa 14 n’amanota 35, naho Gasogi United iba iya 15 nayo ifite amanota 35.

SRC: Ukwelitimes

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa