skol

MIFOTRA yatanze ikiruhuko cy’Umunsi w’Intwari

Yanditswe: Friday 30, Jan 2026

featured-image

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko ku wa 2 Gashyantare 2026 ari umunsi w’ikiruhuko rusange mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari.

Umunsi w’Intwari z’u Rwanda wizihizwa ku wa 1 Gashyantare buri mwaka ariko muri uyu mwaka uwo munsi azaba ari ku Cyumweru.

Mu itangazo iyi minisiteri yashyize hanze ku wa 30 Mutarama 2026 yagize iti “kubera ko umunsi mukuru w’Intwari z’lgihugu uzaba tariki ya 1 Gashyantare 2026 ugahurirana n’impera z’icyumweru, kandi ishingiye ku Iteka rya Perezida N° 062/01 ryo ku wa 19/10/2022 rigena iminsi y’ikiruhuko rusange, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha abakozi n’abakoresha ko ku wa mbere tariki ya 2 Gashyantare 2026 azaba ari umunsi w’ikiruhuko.”

Ingingo ya 28 y’iryo teka, iteganya ko iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru (weekend), umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko rusange, uretse ku wa 7 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunsi w’Intwari watangiye kwizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka mu 1999, nyuma y’uko utandukanyijwe n’uwo gukunda igihugu wabaga ku wa 1 Ukwakira buri mwaka.

Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ni iziri mu byiciro bitatu, birimo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Icyiciro cy’Imanzi kirimo intwari zitakiriho zirimo umusikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y’u Rwanda.

Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1994.

Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n’abanyeshuri b’i Nyange.

Icyiciro cy’Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa haracyakorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa