skol
fortebet

Min Mushikiwabo yibaza impamvu ’New York Times’ itarambirwa gutangaza ibihuha ku Rwanda

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ngo yibaza niba ikinyamakuru New York Times kitajya kirambirwa gukwirakwiza ibihuha bisebya u Rwanda, ngo Perezida Paul kagame ni amahitamo y’abanyarwanda.
Mushikiwabo yihanagirije buri wese ukomeje kwibaza ku mpamvu abanyarwanda bashyigikiye ko Paul Kagame ya kongera kubayobora muri manda y’imyaka irindwi. Ngo amahitamo y’abanyarwanda si ay’abandi bantu.
Ibi abatingaje nyuma y’inkuru yasohotse muri iki kinyamakuru ‘New York Times’ (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ngo yibaza niba ikinyamakuru New York Times kitajya kirambirwa gukwirakwiza ibihuha bisebya u Rwanda, ngo Perezida Paul kagame ni amahitamo y’abanyarwanda.

Mushikiwabo yihanagirije buri wese ukomeje kwibaza ku mpamvu abanyarwanda bashyigikiye ko Paul Kagame ya kongera kubayobora muri manda y’imyaka irindwi. Ngo amahitamo y’abanyarwanda si ay’abandi bantu.

Ibi abatingaje nyuma y’inkuru yasohotse muri iki kinyamakuru ‘New York Times’ yagiye hanze mu minsi ishize. Yari ifite umutwe ugira uti “Democracy is Rwanda’s Losing Candidate’, ugenekereje mu Kinyarwanda igira iti ‘Demokarasi ni umukandida utatsinda mu Rwanda.”

Muri iyo nkuru bitsa cyane ku matora yabaye mu Rwanda muri Kanama tariki ya 03 na 04, bavuga ko atari amatora ahubwo ko kwari ukurangiza umuhango cyane ko uwari gutorwa yari azwi. Iri tsinda ryanditse iyi nkuru banagaragaza ko amajwi yabonywe n’abandi bakandida babiri [Mpayimana na Habineza] batayemera.

Muri iyi nkuru basa n’abasesengura Politiki y’u Rwanda kuva mu 1994,bavuga ko Paul Kagame yagejeje u Rwanda ku iterambere rifatika kugeza ubu ariko ko mu gihugu nta buhumekero buhari, ngo abaturage babayeho batavuga batinya kuvuga ibyiyumviro byabo.

Hejuru y’ibyo, banavuga kuri rapoo y’ Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu ‘Human Rights Watch’, iherutse gushyirwa hanze mu kwezi gushije. Aho bavuga ko mu Rwanda abakora ibyaha bito bicwa n’inzego z’umutekano, raporo u Rwanda rwamaganiye kure.

Banakomoza kubyabonywe na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe cy’amatora aho bagaragaje ko mu Rwanda nta opozisiyo ihari ngo ibinyamakuru biracecetse.
Minisitiri Mushikiwabo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ubutumwa bwihaniza iki kinyamakuru, yanditse mu rurumi rw’icyongereza tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “ Ikinyamakuru New York Times ntabwo kijya kinanirwa iyo gitangaza amakuru y’ibihuha; adafite ibimenyetso ku Rwanda? Kagame ni amahitamo y’Abanyarwanda, ntabwo ari ayanyu!”

Si ubwa mbere Mushikiwabo yihaniza abavuga nabi U Rwanda kuko mu minsi ishize yihanangirije Bwana Keneth Roth w’Ishyirahamwe rihaharanira uburenganzira bwa muntu ku isi, Human Right Watch ukunze kuvuga cyane ku Rwanda.

Mushikiwabo yamubwiye ko adakwiye kuvuga u Rwanda uko rutari ari nabwo yamubwiraga ko yaza mu Rwanda akajyanwa mu Bitaro bya Ndera muri Gasabo .
Yagize ati “Ken,Ken,Ken… ubwo aho ntiwahagaritse ya imiti wari uriho ? Hari ahantu hakugenewe hitwa i Ndera mu Rwanda ni ahantu wabona ubufasha rwose “…

Indi nkuru bifitanye isano: http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/mushikiwabo-yasabiye-umuyobozi-wa-human-right-wacth-kuvurirwa-i-ndera

Ibitekerezo

  • Sibomana y’abanyarwanda
    Twekorere abogera bogere

    Nyakubahwa ministre uwububa abonwa n’uhagaze. Niba twe tudashobora gutinyuka kubakora mu jisho kuber’uburyo mwirirwa muducura bufuni na buhoro si uko tunezerewe ahubwo ni inzu yitwa 1930 dutinya nta kindi. Kandi abanyarwanda twese turaziranye kandi ngo abaziranye bahahirana mu mwijima.

    Umva Mada ndagukuuunda cyane kuko abo bazungu ubabwiza ukuri nkishima igihe bahereye baradushakaho iki koko uziko ibyishimo byacu ariwo mubabaro wabo!!baradushakira iki Ku Mubyeyi wacu Paul Imana yatwihereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa