skol
fortebet

Min. Nduhungirehe yaburiye Amerika ikomeje gufatira ibihano u Rwanda

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Wednesday 01, Jul 2026

Min. Nduhungirehe yaburiye Amerika ikomeje gufatira ibihano u Rwanda

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ibihano byayo bibogamye bidashobora gukemura amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo ko biyenyegeza.

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika. Mu ngingo z’ingenzi ziyagize harimo kuba Leta ya RDC igomba gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Perezida Kagame na Tshisekedi wa RDC na Donald Trump wa Amerika tariki ya 4 Ukuboza 2025 umwaka ushize bitabiriye umuhango wabereye i Washington wo gusinya andi masezerano yongerewemo ingingo y’ubufatanye bw’akarere mu iterambere ry’ubukungu.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko amasezerano ya Washington atatanze umusaruro kubera ko Leta ya RDC yakomeje kurenga ku gahenge, inakomeza gufasha umutwe wa FDLR, anakira abarwanya Leta y’u Rwanda barimo umuhungu wa Juvénal Habyarimana witwa Jean Luc Habyarimana.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko tariki ya 5 Kamena 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yemereye abadepite ko u Rwanda ruri kubahiriza aya masezerano, ariko ko Leta ya RDC yo ntacyo yakoze; ibishimangira ubushake buke bwa politiki.

Yagize ati "Rero tariki ya 5 Kamena, Marco Rubio yabwiye Komite y’abadepite ko u Rwanda ruri kuyubahiriza…ariko se ku rundi ruhande yavuze ngo iki? Yavuze ko urundi ruhande ntacyo rwakoze, habe no gutangira kubahiriza amasezerano. Amasezerano asinywa n’impande ebyiri, si u Rwanda gusa.”

Muri icyo kiganiro n’abadepite, Minisitiri Rubio yababwiye ko afite icyizere ko hagati muri Nyakanga 2026, u Rwanda ruzaba rwakuyeho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho. Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ibyo byashingiye ku gitekerezo u Rwanda rwatanze.

Ati “Icya mbere, nta gihe ntarengwa cyatanzwe na Amerika. Ni twebwe u Rwanda, mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington agamije amahoro n’iterambere, twatanze igitekerezo cy’uburyo impande zombi zakwihutisha gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda rwagaragarije Amerika ko rufite ubushake bwo gukuraho ingamba z’ubwirinzi ariko ko na Leta ya RDC ifite inshingano yo guhagarika imirwano no gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR.

Yibukije Perelman ko ku 26 Kamena 2026, Umujyanama wa Perezida Trump mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, yabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ko Leta ya RDC itigeze isenya FDLR byibura mu bice igenzura, agaragaza ko impamvu u Rwanda ari rwo rukomeje guhanwa itumvikana.

Ati “Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Amerika yavuze ko Leta ya Congo itasenye FDLR. Kuri twebwe, tubabazwa n’ubuhuza bwa Amerika burushaho kubogama. Hari impande ebyiri zasinye amasezerano, zigira ibyo zemera.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ingabo za RDC zanagabye igitero mu bice bitandukanye bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa MRDP Twirwanehomuri, zica abasivili benshi, abaza ati “None ni abasivili bangahe bagomba gupfa kugira ngo twumve ko RDC ikwiye kubahiriza agahenge?”

Ku bihano Amerika yafatiye Gasabo Refinery, umuyobozi wayo n’izindi sosiyete z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro tariki ya 25 Kamena, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nta gisubizo bishobora kuzana hagati y’u Rwanda na RDC.

Yagize ati “Mbere na mbere, ibi bihano birabogamye. Bibogamira ku ruhande rumwe kandi nta musaruro byatanga. Gutanga ibihano si inshingano y’umuhuza. Niba umuhuza abona ko gufata ibihano ari ngombwa, kubifatira uruhande rumwe byoshya urundi.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje ati “Ariko ku rundi ruhande, tubwira umuhuza wa Amerika ko twagiranye amasezerano n’uruhande rwitwa RDC, rwemeye guhagarika imirwano no gusenya FDLR. Amahoro ntiyaboneka mu gihe uruhande rumwe ari rwo rwubahiriza ibyo rusabwa mu masezerano.”

Yagaragaje ko ingaruka zo kubogama zatangiye kugaragara kuko ingabo za RDC zenyegeje ibitero ku Banyamulenge muri Komini Minembwe no ku birindiro bya AFC/M23 kubera ko Perezida Félix Tshisekedi yabonye ko Amerika ntacyo imutwara.

Ati “Gukomereza muri uyu murongo ni bibi. Dukwiye kwicara ku meza, buri ruhande rukubahiriza ibyo rusabwa mu masezerano."

Umwaka urarenze amasezerano y’amahoro ya Washington asinywe. Yavugaga ko gusenya FDLR bizabanziriza gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho kandi bigakorwa mu minsi 90. Leta ya RDC ivuga ko isenya uyu mutwe ariko byagaragaye ko icyo ari ikinyoma.

Tariki ya 2 Werurwe 2026, Amerika yafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda n’abayobozi bazo, izishinja kurenga ku masezerano y’amahoro ya Washington. N’igihe yafatiraga ibihano Gasabo Gold Refinery na sosiyete z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ntiyatunze Leta ya RDC urutoki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa