Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe, yagaragaje akababaro katewe n’urupfu rwa Senateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lindsey Graham, avuga ko azahora yibukwa nk’umuntu wavugiraga ukuri kandi washyize imbere ubufatanye hagati ya Amerika n’ibihugu bya Afurika.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, Nduhungirehe yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije n’umuryango wa Graham ndetse n’abo bakoranaga mu kababaro batewe n’urupfu rwe.
Yagize ati: "Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda nihanganishije umuryango n’abakoranye na senateri Lindsey Graham. Tuzamwibuka nk’umuntu w’umunyakuri kandi waharaniye ubufatanye bushyira imbere inyungu ku mpande zombi hagati ya Afurika na Amerika, kurinda inyamaswa zo mu gasozi n’amahoro ku Karere k’Ibiyaga bigari. Aruhukire mu mahoro."
Lindsey Graham yari Senateri uhagarariye Leta ya Carolina y’Amajyepfo muri Amerika. Yari umwe mu banyapolitiki bafite ijambo rikomeye mu bibazo byerekeye ububanyi n’amahanga, umutekano mpuzamahanga n’imikoranire ya Amerika n’ibindi bihugu.
Ibiro bye byatangaje ko yitabye Imana ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026. Urupfu rwe rwabaye nyuma y’iminsi mike avuye mu ruzinduko yagiriye i Kyiv muri Ukraine, aho yari yarahuye na Perezida Volodymyr Zelenskyy. Byari biteganyijwe kandi ko aza kugaragara mu kiganiro cya NBC News cyitwa Meet the Press kuri uwo munsi.
Mu myaka yashize, Graham yagiye agaragaza ko u Rwanda ari umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ba Amerika mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Yagiranye ibiganiro inshuro nyinshi n’abayobozi b’u Rwanda, harimo na Perezida Paul Kagame, byibanze ku gushimangira ubufatanye mu nzego z’umutekano, ubukungu no kubungabunga ibidukikije.
Mu Ukuboza 2025, ubwo Perezida Kagame yari i Washington mu bikorwa byari bifitanye isano n’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiranye ibiganiro na Graham byibanze ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Mbere yaho, muri Mata 2019, Graham yari mu itsinda ry’Abasenateri ba Amerika Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye, bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye zireba inyungu z’u Rwanda na Amerika.
Mu Rwanda, Lindsey Graham yanamenyekanye kubera uruhare yagize mu kwamagana ibitekerezo byo gufatira u Rwanda ibihano byari bitekerezwa n’ubutegetsi bwa Amerika, agaragaza ko ibibazo byo mu karere bikwiye gukemurwa binyuze mu biganiro no mu bufatanye aho gukoresha ibihano.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *