skol
fortebet

MINIJUST yasabwe gukemura ikibazo cy’abakatirwa iminsi 30 y’agateganyo bagatinda kuburanishwa

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 08, Jul 2026

MINIJUST yasabwe gukemura ikibazo cy'abakatirwa iminsi 30 y'agateganyo bagatinda kuburanishwa

Sponsored Ad

skol

Abadepite basabye Minisiteri y’Ubutabera kongera imbaraga mu kwihutisha imanza baragaragaza ko ubutabera butinze buba butakiri ubutabera, bitsa cyane ku ifungwa ry’iminsi 30 y’agateganyo ikunze kuviramo bamwe kumara igihe kinini bafunzwe ariko nta dosiye.

Ni ibyavuye mu biganiro Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yagiranye n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2026.

Ibi biganiro byari bigamije gusesengura aho ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ubutabera mpanabyaha yo mu 2022 rigeze, n’imbogamizi zigihari mu kunoza ubutabera bwo mu Rwanda.

Muri iki kiganiro, Dr. Ugirashebuja yabanje kubagezaho umusaruro iyi politiki imaze gutanga kuva yajyaho ndetse na bimwe mu bibazo bituma hari ibitagenda uko bikwiye mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubutabera mpanabyaha yo mu 2022, rimaze gutanga umusaruro ugaragara urimo kugabanya ubucucike bw’imanza n’ubwo mu magororero, kunoza imikorere y’inzego z’ubutabera no kongera uburyo butuma imanza ziburanishwa kandi zigakemurwa mu mucyo no mu gihe gito.

Ku kijyanye n’ubucucike bw’imanza, Dr. Ugirashebuja yabwiye abadepite ko iyi politiki yafashije kubugabanya nubwo bitaragera neza ku ntego igihugu cyihaye ya 30%.

Yagize ati “Ubucucike bw’imanza bwari bumaze kugera kuri 62% kandi muri NST1 byari biteganyijwe ko bugomba kugabanuka bukagera kuri 30%, ariko aho kugabanyuka bawariyongereye.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu, nyuma y’uko iyi politiki igiyeho, bugeze kuri 42%, ni ukuvuga ko bwagabanutse ku kigero cya 20%.”

Ku kijyanye n’ubucucike mu magororero, yagaragaje ko mbere gato y’uko Politiki y’Ubutabera mpanabyaha yo mu 2022 ijyaho, ubucucike mu magororero bwari bumaze kugera kuri 144,5% bugenda bugabanuka nyuma y’uko igiyeho bukaba bugeze kuri 97,5%.

Nyuma yo kumutega amatwi, Abadepite banyuzwe n’umusanzu iyi politiki imaze gutanga mu nkingi y’ubutabera, ariko basaba Minisiteri y’Ubutabera n’abo bafatanya, gushyira imbaraga mu gukemura bimwe mu bibazo bituma idatanga umusaruro ushimishije.

Depite Mukabunanai Christine yashyize umwotso ku kibazo gikunze kugaragara aho usanga umuntu amaze igihe afunze ariko atarakatirwa ahubwo agifunzwe iminsi 30 y’agateganyo ihora yongerwa.

Yagize ati “Tuvuge ku minsi 30 y’agateganyo; ugasanga igiye yiyongera umuntu agafungwa imyaka ibiri byitwa ko ari mu minsi 30 y’agateganyo kandi ntibibe ku bantu bafite ibyaha bimwe cyangwa ibirego bimwe.”

Yongeyeho ati “Niba itegeko rivuga iminsi 30, wenda ishobora kurangira rimwe, kabiri ariko kugira ngo umuntu amare imyaka ibiri afunze nta dosiye byitwa ko ari iminsi 30, na byo usanga harimo akarengane.”

Depite Mazimpaka Jean Claude we asanga hakiri ikibazo cy’ubumenyi bucye mu by’ikoranabuhanga haba mu bakozi ndetse n’abakoresha sisiteme y’ubutabera.

Ati “Ibyo bishobora kuba impamvu abantu batakwihutira kujya kwaka ubutabera.”

Minisitiri w’Ubutabera Dr. Ugirashebuja Emannuel yagagaje ko bimwe mu bigikoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri politiki y’ubutabera mpanabyaha yo mu 2022, harimo n’ubushobozi bukiri buke, ndetse n’ubucye bw’abayishyira mu bikorwa.

Yabwiye Abadepite ati” Inzitizi ya mbere ni ubushobozi, hari ibisaba ingengo y’imari itubutse. Ikindi ni uko imibare y’abashyira iyi politiki mu bikorwa usanga ari babandi twari dusanganywe baba abashinjacyaha cyangwa abacamanza, imibare ntabwo yiyongereye cyane.”

Minisiteri y’Ubutabera yagaragaje ko ibikubiye muri iyi politiki byitezweho kuzafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye zo kugabanya ubucucike bw’imanza bukava kuri 62% bukagera kuri 30% mu mwaka wa 2029, ibi bikaba biri muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa