skol

MINISANTE yatangaje umubare w’abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 28, Sep 2024

featured-image

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri yatangaje ko abantu batandatu mu gihugu ari bo bamaze guhitanwa n’icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, mu butumwa bw’amashusho yatanze kuri uyu wa Gatandatu. Ni nyuma y’umunsi umwe hatangajwe ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi ba kiriya cyorezo.

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko abantu 20 ari bo barwaye kiriya cyorezo mu gihugu, mu gihe batandatu biganjemo abakora kwa muganga bamaze guhitanwa na cyo.

Yagize ati: "Mu Rwanda hamaze kugaragara icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Turabarura abantu 20 barwaye ndetse na batandatu imaze guhitana. Umubare munini w’abayirwaye n’abo yahitanye wiganje mu bakora kwa muganga, cyane cyane ahavurirwa indembe."

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ifatanyije n’izindi nzego za leta ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bari gukorana mu gushakisha abahuye cyangwa abahitanwe na kiriya cyorezo.

Virusi ya Marburg yandurira cyane mu gukora mu maraso cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye, cyangwa gusangira na we ibikoresho yakoresheje birimo imyambaro.

MINISANTE yasobanuye ko uwanduye iriya ndwara bishobora kumutwara igihe kiri hagati y’iminsi itatu n’ibyumweru bitatu ataragaragaza ibimenyetso. Mu biranga uyirwaye harimo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, gucibwamo cyangwa kuribwa mu nda.

Minisitiri Sabin Nsanzimana kandi yasobanuye ko indwara ya virusi ya Marburg "ni indwara igira ubukana bwinshi ku buryo uwahuye na yo agira ibyago byinshi byo kuba yamuhitana".

Yavuze ko icyakora hari gukora ibishoboka byose ngo abagaragayeho buriya burwayi bapimwe kare, abo bugaragayeho bagakurikiranwa mu rwego rwo kwirinda ko hari abaremba cyangwa abahitanwa na bwo.

Mu gukumira ko kirya cyorezo gikomeza gukwirakwira, uwacyanduye ashakirwa aho aba ndetse agahabwa abaganga bamuvura uko bikwiriye mu gihe yagaragaje ibimenyetso. Uwitabye Imana nk’uko Minisitiri w’Ubuzima yabivuze na we ashyingurwa mu cyubahiro mu kwirinda ko hari abahandurira.

Kugeza ubu u Rwanda ruri gukorana n’Imiryango Mpuzamahanga mu rwego rwo gukumira kiriya cyorezo, ndetse Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) kuri uyu wa Gatandatu ryarwijeje kuruha ubufasha.

MINISANTE mu butumwa yahaye Abaturarwanda, harimo kudakuka umutima, kubahiriza ingamba zo guhangana na kiriya cyorezo; by’umwihariko gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg no gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza, isabune cyangwa ’sanitazer’.

Iyi Minisiteri yanihanganishije abafite ababo bahitanwe na kiriya cyorezo, ibizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa