Minisiteri y’Ibikorwa remezo yashyize ingufu mu gukemura ikibazo cy’ingufu
Yanditswe: Thursday 08, Jan 2026
Kuri uyu wa 7 Mutarama, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Canoth Manishimwe yahuye n’abayobozi bakuru ba Rwanda Energy Group(REG) baganira ku bikorwa bya buri munsi no ku buryo serivisi z’ingufu zarushaho gutangwa neza.
Nk’uko REG yabyanditse ku rukuta rwa X, muri iyo nama yagize umumaro ukomeye, hatanzwe ibyifuzo bitandukanye, hanashyirwaho itsinda ryihariye (task force) rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo byatanzwe ndetse no gutanga izindi ngingo n’ibitekerezo ku bibazo by’ingenzi biri kugira ingaruka ku mikorere y’akazi.
Iryo tsinda rizatanga ibisubizo byihuse kandi birambye ku bibazo byagaragajwe, bigashyikirizwe Minisiteri kugira ngo bisuzumwe mu rwego rwo kuvugurura politiki zibishamikiyeho.
Hamaze iminsi haba ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato, rigasiga abaturage bayakoresha bavuga ko bibateza igihombo, haba mu bucuruzi, mu myigire, ndetse no mu buzima.
Icyakora, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo igaragaza ko mu ibura ry’amasahanyarazi harimo uruhare rw’imiyoboro u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu by’abaturanyi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *