skol

Minisitiri Bizimana yashimye Mukagasana washinze umuryango wita ku bana kandi abe barishwe muri Jenoside

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko ari ubutwari bukomeye kuba umwanditsi Mukagasana Yolande yariciwe abo mu muryango we barimo abana be bose, ariko arenga ayo mateka ashinga ikigo kibitaho nta vangura.

Ni ubutumwa yatanze ku mugoroba wo ku wa 9 Gashyantare 2026 ubwo Mukagasana yamurikaga igitabo cye yise Umurage w’Urubyiruko: Igice cya Mbere.

Ni igitabo cya paji 190 kiri mu Kinyarwanda kigaragaza by’umwihariko ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva ku kubiba ingengabitekerezo yayo n’uko yakozwe, ariko mu buryo bugamije kwigisha urubyiruko ayo mateka.

Mukagasana avuga ko yacyanditse nyuma yo kubona uburemere bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka yagize, ariko ubu hakaba hari bamwe batayafiteho amakuru y’ukuri, cyane cyane urubyiruko.

Ati “Nabonye urubyiruko rukeneye igitabo nk’iki ariko n’abakuru barimo. Urubyiruko rumwe ntiruzi neza amateka kandi ufashe n’umugore cyangwa umugabo w’imyaka 40 usanga yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice by’ibyo yabonye ariko adasobanukiwe neza. Nshaka ko abantu bamenya neza ukuri kw’amateka yaranze igihugu cyacu.”

Mukagasana yavuze ko impamvu abato bagomba kumenya ukuri ari uko n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi babanje kwigishwa ingengabitekerezo yayo igihe kirekire, ku buryo kumenya ukuri ari intambwe ikomeye cyane mu kwirinda ko amateka yakwisubiramo.

Ati “Abantu barabeshywe kugira ngo bahinduke abacanyi. Babeshywe n’igihugu, babeshywa n’ababyeyi kandi n’ubu hari abatarasubiza inkota mu rwabati harimo no kutabwiza abana ukuri.”

Mukagasana yaboneyeho gusaba urubyiruko gukunda igihugu no kugituramo kuko yazengurutse amahanga asanga nta byiza byaho, arataha.

Nyuma yo gutaha, Mukagasana yarenze amateka yo kwicirwa umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agasigara ari umwe, ahubwo ashinga umuryango yise Fondation Yolande Mukagasana ufasha abari abana bo mu muhanda ukabasubiza mu buzima busanzwe bakiga banigishwa indangagaciro na kirazira.

Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ko Mukagasana ataheranywe n’amateka, ahubwo yagize uruhare rugaragara mu kongera kubaka u Rwanda.

Ati “Aba bana bo mu muhanda batazi ababyeyi, wabavanye ahabi bari ubageza mu mucyo. Wabazanye mu buzima bushya mu cyizere kandi gifite icyerekezo nk’iki. Natekereje ku buzima bwawe ubwawe ukuntu bakwiciye abana bawe bose n’umugabo ariko ntiwaheranwe n’ubwo bugome.”

Dr. Bizimana yashimiye uwo mubyeyi by’umwihariko uburyo abo bana yabafashe atarobanuye ashingiye ku moko.

Ati “Aba bana ubereye umubyeyi nta n’umwe wigeze umunenya ngo uyu ni Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa. Wowe warebye abana gusa kandi abawe Leta yabategeje Interahamwe z’Abahutu zirabica usigara wenyine. Ubwo ni ubumuntu burenze umuntu abura uko avuga ariko warakoze kandi uzakomeza ukore ni na cyo amateka azahora azirikana.”

Minisitiri Dr. Bizimana kandi yaboneyeho gushimira byimazeyo umusanzu wa Mukagasana ku bindi bitabo yanditse byagize uruhare mu kwerekana ukuri kw’amateka, anenga abakomeje kwitwaza imbuga nkoranyambaga bashaka kuyagoreka.

Mukagasana Yolande yanditse ibitabo 10 byahinduwe mu ndimi nyinshi harimo n’ikinenga uburyo Umuryango w’Abibumbye watereranye Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Uyu mwanditsi yagiye anegukana ibihembo bitandukanye mpuzamahanga n’imbere mu gihugu kubera uruhare rwe mu kungabunga amateka no guharanira amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa