Minisitiri Dr. Bizimana yibukije ko kunoza Ikinyarwanda bidahagarika kwiga izindi ndimi
Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Damascene, yashimangiye ko iterambere ry’u Rwanda ridashobora kugerwaho hatitawe ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda by’umwihariko indangagaciro yo kwigira no kunoza imivugire n’imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda.
Yabigarutseho mu butumwa yasangije ku rubuga rwa X, bugaruka ku ngingo yo kuvugana nabi ururimi rw’Ikinyarwanda yakomojweho cyane mu nama y’igihugu y’Umushyikirano, yabaye tariki ya 5-6 Gashyantare 2026.
Ni ubutumwa kandi bwagarutsweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ashimangira ko kwigira ari ingenzi ku muntu ufite intego yo kwiteza imbere ndetse bigendana no gukunda umuco w’aho ukomoka no kuvuga neza ururimi rwaho.
Minisitiri Dr. Bizimana ashimangira ibyavuzwe n’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko kwigira ari ingenzi mu kuva mu bukene no kugera ku bukire buhagije, agira ati “tutishinze kubeshwaho n’inkunga y’abandi,” nk’uko Abanyarwanda babivuga bati “ak’imuhana kaza imvura ihise.”
Yibukije ko intego yo kwigira ishoboka kuko ibihugu byose byateye imbere byubakiye ku muco wabo, atanga urugero rw’Ubuyapani, Singapour, Ubushinwa na Koreya.
Akomeza agaragaza ko kwigira gushingira ku ndangagaciro yo gukorera hamwe iteka, hose no muri byose, avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari mbaraga zabo.
Minisitiri Dr. Bizimana avuga ko kuba Abanyarwanda bose bifitemo ururimi rumwe ari amahirwe adasanzwe mu kwihutisha ihererekanyamakuru n’ibikorwa byose by’iterambere.
Ati “Kuvuga neza Ikinyarwanda ntibitwambura ubisirimu, ntibitubuza kuba aba ‘Stars’ cyangwa kwiga izindi ndimi. Ntitugomba kwangiza ururimi rwacu, kurusuzugura, kuruvanga n’indimi z’amahanga n’ibindi byonnyi byose birwangiza.”
Minisitiri Bizimana yanagaragaje ko hari abantu bamwe batabizi bagira uruhare mu gusuzugura ireme ry’ururimi, aho bakoresha inshinga n’amagambo y’Ikinyarwanda nabi.
Urugero, inshinga “guhereza” yanagarutsweho cyane mu Umushyikirano uheruka, avuga ko ikoreshwa nabi aho hakabaye hakoreshwa “guha” cyangwa “gutanga”. Inshinga “gukurikirana” nayo ikoreshwa nabi aho yakabaye “gukurikira” n’amagambo nka “amanama” aho kuvuga “inama”, “amakwe” aho kuvuga “ubukwe”, cyangwa amagambo y’amahanga nka “intumbero” aho kuvuga “intego” cyangwa “icyerekezo”.
Minisitiri Bizimana yibukije Abanyarwanda ko gukoresha neza Ikinyarwanda bidahagarika kwiga izindi ndimi, ahubwo ari uburyo bwo kurinda umwimerere w’ururimi rw’Abanyarwanda no guteza imbere umuco wabo.
Ati “Tuzakomeza kungurana ubumenyi, tubungabunge ururimi rwacu ruduhuza.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *