skol
fortebet

Minisitiri Mujawamariya Jeanne D’Arc yirukanywe, atangira gukorwaho iperereza

Yanditswe: Thursday 25, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika yirukanye uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc kubera ibyo akurikiranyweho.

Sponsored Ad

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Intebe, rivuga ko iyirukanwa rya Mujawamariya wabaye Minisitiri w’Ibidukikije mbere yo kugirwa uw’Umurimo, “ari ukubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho”.

Ntabwo higeze hatangazwa ibyo akekwaho. Yari Minisitiri wa kabiri urambye muri Guverinoma y’u Rwanda ugereranyije n’igihe yayinjiriyemo bwa mbere.

Mujawamariya wavutse mu 1970, muri Kamena nibwo yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo nyuma y’imyaka itanu ari Minisitiri w’Ibidukikije. Yigeze kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (2008-2011), Minisitiri w’Uburezi (2006-2008), Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri makuru (2005-2006) n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye (2003-2005).

Yahagarariye u Rwanda mu Burusiya na Belarus nka Ambasaderi kuva mu 2013 kugera mu 2019 ndetse yabaye Umuyobozi w’iyahoze ari Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, KIST, hagati ya 2011 na 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa