Minisitiri Nduhungirehe yatamaje Tshisekedi wasabye Loni kwemeza ‘jenoside ikorerwa muri RDC’
Yanditswe: Thursday 25, Sep 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, atakabaye atinyuka gushinja abandi ko bari gukora jenoside mu gihugu cye kuko ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi bukorwa n’ingabo z’igihugu n’imitwe ifatanya na zo kurwana.
Imyaka igiye kuba ine intambara yubuye mu Burasirazuba bwa RDC, ishibutse ku bwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri iki gihugu by’umwihariko muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ubwo yari mu Nteko Rusange ya Loni ya 80 ku wa 24 Nzeri 2025, yabwiye abari bayiteraniyemo ko bakwiye kwemeza ko hari jenoside iri gukorerwa mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Tshisekedi ntiyavuze ubwoko cyangwa itsinda ry’abari gukorerwa iyo jenoside, gusa ahamya ko ibibera mu Burasirazuba bw’igihugu ayobora atari “intambara isanzwe ahubwo ari jenoside ikorwa bucece.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane anyuze kuri konti ye ya X yanditse ko Perezida Tshisekedi adakwiye gushinja abandi ibikorwa by’ubwicanyi n’ubugome bikorerwa mu gihugu cye kuko bikorwa n’ingabo ze.
Ati “Afite igisirikare gifashwa kandi kigafatanya n’abakoze Jenoside mu Rwanda ba FDLR, yanashyize mu ngabo ze, FARDC, harimo na Nyatura n’indi mitwe ishingiye ku moko. Yanashinze umutwe witwaje intwaro witwa Wazalendo awuha amafaranga n’intwaro.”
Nduhungirehe yashimangiye ko Tshisekedi yirengagije ko Wazalendo, FDLR na Nyatura batwitse inzu zirenga 300 z’Abanye-Congo b’Abatutsi, mu Mudugudu wa Nturo, muri Teritwari ya Masisi. Hari mu Ukwakira 2023.
Ati “Yaricecekeye ubwo babicaga urubozo, babatwika ari bazima, bakanarya abasirikare benshi ba FARDC, babaziza gusa ko bavutse ari Abatutsi. Yagaragaye ubwo hacicikanaga amashusho y’abana bahawe intwaro n’uwo mutwe [Wazalendo] bakabaza abo bana niba bitegute kwica Abanyarwanda. Ntacyo yavuze ubwo abayobozi ba Wazalendo batangaga iminsi 10 ku Banyamulenge n’abandi banye-Congo b’Abatutsi ngo bave ku butaka bwa RDC basubire iwabo mu Rwanda.”
Ku rundi ruhande Leta ya RDC n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bari mu biganiro bigamije amahoro muri Qatar ariko FARDC ikoresheje indege z’intambara, drones n’intwaro ziremereye ikomeza kugaba ibitero bikomeye ku bice bigenzurwa na M23 byiganjemo ahatuye abasivili.
Nk’urugero ku wa 19 Nzeri 2025, Umuvugizi w’umutwe wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko FARDC yagabye ibitero mu bice ugenzura ikoresheje indege za Sukhoi-25 n’izindi z’intambara.
Ati “Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, Leta y’iterabwoba ya Kinshasa yakoze ubwicanyi, ikora ibyaha by’intambara bikomeye. Ihuriro ryayo ryarashe ku bice bituwe cyane bya Bibwe, Chysto, Hembe no mu bice bihana imbibi, rikoresheje drone ya CH-4 n’indege ya Sukhoi-25 yaje kabiri.”
“Saa Mbili n’iminota itatu z’igitondo, ikindi gitero cya drone ya CH-4 cyagabwe muri Nyange no mu bice bihana imbibi, bitera impfu z’abasivili benshi.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Tshisekedi atari akwiye kurenga kuri ibyo ngo agire uwo ashinja jenoside mu gihugu cye.
Ati “Hanyuma y’ibyo byose aratinyuka akajya imbere y’Umuryango w’Abibumbye agashinja abandi jenoside?”
Imyitwarire ya RDC mu kibazo cy’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari igaragaza ubushake buke mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 27 Kamena 2025 hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda.
Ni mu gihe n’ibiganiro bya Doha bihuza RDC na M23 bikomeza kudatanga umusaruro ufatika nyamara bimaze amezi menshi bibaho.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Tshisekedi yirengagiza nkana ko Abatutsi bicirwa muri RDC bicwa n’ingabo ze n’imitwe bakorana

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *