Minisitiri Sebahizi yatangaje ko u Rwanda rudakeneye gutimiza Sima mu mahanga
Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko u Rwanda rudakeneye gutumiza ku isoko ryo hanze sima kuko inganda z’imbere mu gihugu zifite ubushobozi bwo guhaza isoko ry’abubatsi.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko kuba hari abatumiza sima hanze y’igihugu bidasobanuye ko u Rwanda rufite inganda nke zitunganya sima kuko izihari ku mwaka zitunganya sima iruta ikoreshwa mu gihugu.
Yagize ati “ Inganda dufite ebyiri za sima uyu munsi zifite ubushobozi bwo gutunganya toni zirenga 2,5 ku mwaka mu gihe mu gihugu dukenera toni 1,5 ku mwaka. Ni ukuvuga ko zifite ubushobozi bwo gutunganya sima dukenera mu gihugu.”
Sebahizi yavuze ko impamvu hari abavuga ko sima ikorerwa mu Rwanda ari nke ari uko inganda z’imbere mu gihugu hari ingano ya sima zohereza hanze.
Yakomeje agira ati “ Sima ikorwa n’inganda zo mu Rwanda ntabwo yose igurishwa imbere mu gihugu kuko kuko 70% bya sima batunganya ni yo igurishwa hano hanyuma indi ikoherezwa hanze.
Enjenyeri Delph Tuyisenge ufite kompanyi y’ubwubatsi agaragaza ko gutumiza hanze ibikoresho by’ubwubatsi biteza igihombo.
Yagize ati “ Amafaranga asohoka mu gihugu mu gutumiza ibikoresho bitandukanye bkoreshwa mu bwubatsi ntabwo ari munsi ya 60% by’amafaranga yose akoreshwa mu bwubatsi. Kandi kuko bisaba kwishyura mu madevize hazamo izindi mbogamizi z’uko biba bihenze kandi bikanatinda.”
Ibi bijyana no kwiyongera kw’ingano y’ibitumizwa mu mahanga kuko kuva mu 2017 kugera mu 2024 ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byikubye kabiri aho byavuye kuri miliyari zisaga 3$ bikagera kuri miliyari zisaga 6$ aho muri byo harimo n’iby’ubwubatsi.
Kugeza ubu mu Rwanda hari inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi zigera ku 120 aho harimo inganda nini 38 ndetse n’izindi nto n’iziciriritse 82.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *