skol

Minisitiri Ugirashebuja ahangayikishijwe n’amahanga atarafatiye isomo ku Rwanda ngo akumire ibibera muri RDC

Yanditswe: Friday 27, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko umuryango mpuzamahanga utakuye isomo ku bihe by’umwijima u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 32 ishize ngo akumire indi Jenoside iri gututumba muri Repubulika Iharanira Demokarasis ya Congo.

Yagaragaje ko amagambo y’urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside bikomeje kwenyegezwa mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane muri RDC, Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakicwa ariko ko nta ngamba zifatika umuryango mpuzamahanga uri gufata mu kubikumira.

Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga ufite uburyo wakwifashisha mu kurwanya ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi burimo amategeko ndetse n’amatangazo ariko ko budakoreshwa.

Yagize ati "Duhangayikishijwe n’uko umuryango mpuzamahanga usa n’utarakuye isomo ku mateka kugira ngo uhagarike ubugizi bwa nabi mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane muri RDC. Ibiri kuba muri RDC si bishya. Byabaye mu Rwanda ariko nta wigiye ku byo u Rwanda rwanyuzemo."

Ingabo za RDC, iz’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ihuriro Wazalendo n’abacanshuro bikomeje kugaba ibitero mu bice birimo abasivili, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, byifashishije indege z’intambara na drones.

Abanyamulenge batuye muri Komini Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ni bo bari kwibasirwa cyane muri iki gihe, hakiyongeraho ikibazo cy’uko inzira zibahuza n’ibice birimo amasoko n’amavuriro zafunzwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Ibi biri kuba mu gihe amagambo yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi na yo akomeza gukwirakwira. Mu Ukuboza 2025, uwari Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, yavuze ko Abatutsikazi batabyarana n’abo badahuje ubwoko, asaba abagabo kubitondera.

Amagambo ya Gen Maj Ekenge yateje impagaragara mu karere, Leta ya RDC ifata icyemezo cyo kumuhagarika by’agateganyo biturutse ku gitutu. Ariko abakukiranira hafi ibibera muri iki gihugu bagaragaje ko ubutegetsi bwacyo bushyigikiye uyu musirikare n’abakora nka we.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse kubwira akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ko mu myaka 10 ishize, Abanyamulenge bagera ku bihumbi 150 bahunze ibi bitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa