Ministiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye Ashton Small (Kagarara) kubera guhesha ishema abakoresha imbuga nkoranyambaga, abinyujije mu bufatanye n’Umunyamerika Ashton Hall.
Mu ijambo Minisitiri Utumatwishima yavugiye mu birori byo gutanga ibihembo bya Youth Connekt Awards byabaye ku wa 14 Nyakanga, yabwiye Kagarara ati "Twagutumiye kugira ngo tukwereke ko wahesheje ishema abakoresha imbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu cyiciro cy’abafite ubumuga.”
Ministiri Utumatwishima yasabye abikorera ndetse n’inzego za Leta kwifashisha uyu musore mu gihe bakeneye kugeza ubutumwa ku bafite ubumuga kuko yaba Ambasaderi mwiza.
Gushimirwa kwa Kagarara kuje nyuma y’ingendo amaze iminsi akorera mu bihugu bya Afurika birimo Ghana, Nigeria na Cameroon, ku butumire yahawe na Ashton Hall uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Uru rugendo rwasorejwe mu Rwanda, Kagarara na Ashton Hall basura ibikorwa bitandukanye birimo BK Arena, Stade Amahoro, Zaria Court ndetse n’agace ka Bigogwe kazwi ku bukerarugendo bushingiye ku nka.
Kagarara amaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga nk’umuntu watinyutse mu kugaragaza ko kuba umuntu afite ubumuga bitamubuza kugera ku ntego y’ibyo yifuza kugeraho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *