skol
fortebet

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yakebuye abakoresha badaha abakozi ibiteganwa n’itegeko

Yanditswe: Monday 05, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yibukije abakoresha badaha abakozi ibiteganywa n’amategeko, guhindura imyumvire kuko iyo umukozi adafashwe neza n’umukoresha na we ubwe aba yihemukira.

Sponsored Ad

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Komisiyo y’Abakozi ba Leta iherutse kugaragaza ko mu bushakashatsi yakoze mu turere, byagaragaye ko hakirimo ibibazo bibangamiye umurimo birimo inzego zikoresha abakozi badafite amasezerano y’akazi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Minisitiri Nkulikiyinka yavuze ko umuntu wese ukoresha umukozi udafite amasezerano aba yica itegeko, bityo hakwiye kubaho ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha bagashakira hamwe ibisubizo by’uko amasezerano yajya yubahirizwa kuko iyo atubahirijwe bituma n’umurimo akora udakorwa neza.

Ati “Umukoresha udahaye umukozi amasezerano burya na we aba yihemukira, abantu bakeneye no kubyumva, kuko umuntu ugukorera iyo adatekanye, atishimye cyangwa atazi niba ejo azagaruka ntabwo aguha umusaruro mwiza nk’umuntu wafashwe neza.”

Yakomeje avuga ko “Umukozi ufashwe neza uzi neza ko amasezerano ye yubahirizwa uko bikwiye, icyo gihe nawe ashyiramo imbaraga nyinshi mu murimo akora kugira ngo atazanatakaza ako kazi, rero ni inyungu za bose iyo ibyo bikozwe neza.”

Yavuze ko ibyo byose ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera bahora babikangurira abakoresha, mu gukomeza kubumvisha ko hari ibyiza byo kuba baha abakozi ibyo amategeko agena.

Yagaragaje ko n’ubwo amategeko ahari kandi agomba no gukurikizwa ariko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yanashyizeho n’abagenzuzi b’umurimo bareba, bakagira inama abakoresha ariko n’aho byanze ntibyubahirizwe bashobora no kubihanirwa.

Ati “Usibye MIFOTRA ubwacu dufitanye imikoranire ya hafi na RSSB no muri RRA kugira ngo tujye dukomeza guhana amakuru ku buryo dufatanya kugira ngo wa mukozi ibyo yemererwa abihabwe bityo uburenganzira bwe bwubahirizwe.”

Yasabye abakoresha kubahiriza ibyo amategeko agena ku bakozi babo, batarinze guhanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa