Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Nsengiyumva Justin yakiriye mugenzi we wa Côte d’Ivoire Robert Beugré Mambé bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu nzego zitandukanye ibihugu byombi bifatanyamo.
Ibi biganiro byabaye ku wa 15 Gicurasi 2026. Minisitiri w’Intebe Robert Beugré Mambé ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya 13 ya Africa CEO Forum.
Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigira riti “Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yakiriye mugenzi we, Robert Beugré Mambé, Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, uri mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama ya Africa CEO Forum 2026. Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi zitandukanye hagati y’u Rwanda na Côte d’Ivoire.”
U Rwanda na Côte d’Ivoire ni ibihugu bisanzwe bifitanye imibanire myiza mu nzego zirimo ubucuruzi.
Muri Werurwe 2025, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi yashyikirije Perezida Ouattara impapuro zo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Icyo gihe kandi banagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo impande zombi zarushaho gushyigikira umubano usanzwe hagati yazo, binyuze mu kubyaza umusaruro amasezerano y’isoko rusange rya Afurika, AfCFTA.
Banaganiriye ku buryo bwo kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere agaragara mu bihugu byombi, mu nzego zirimo ubukerarugendo, gutanga imirimo ku rubyiruko, gusangira ikoranabuhanga, ubuhinzi bugezweho ndetse n’ibijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, dore ko RwandAir isanzwe ikorera ingendo muri icyo gihugu.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *