skol
fortebet

Minisitiri w’intebe yatangaje ko guverinoma ihangayikishijwe n’ibura ry’amazi

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 13, Jul 2026

Minisitiri w'intebe yatangaje ko guverinoma ihangayikishijwe n'ibura ry'amazi

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Intebe,Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko guverinoma ihangayikishijwe n’ibura ry’amazi cyane cyane muri iki gihe cy’impenshi, ikavuga ko iri gushaka ibisubizo bitandukanye birimo no kwagura ubushobozi bw’uruganda rwa Nzove III.

Muri iki gihe,hirya no hino mu gihugu hagaragara ikibazo cy’ibura ry’amazi,aho ndetse ijerekani imwe ishobora kugura amafaranga 1000Frw.

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishingamategeko ibikorwa bya guverinoma bigamije kongera ubushobozi bw’igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Minisitiri w’intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko guverinoma ihangayikishijwe n’ibura ry’amazi muri iki gihe cy’impeshyi.

Ati: “Ku bijyanye n’amazi, ndagira ngo mvuge ko guvernoma ihangiyikishijwe cyane n’ikibazo cy’ibura ryayo, cyane cyane mu gihe nk’iki cy’impeshyi, bikomeje kugira ingaruka zitari nziza ku mibereho y’abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Iri bura ry’amazi riterwa n’impamvu nyinshi, zirimo ihinduka ry’ibihe cyane cyane mu gihe cy’impeshyi aho ingano y’amazi mu migezi igabanuka; kwiyongera kw’abaturage kutajyana no kwiyongera kw’amazi n’ibikorwaremezo bigamije kuyatunganya; n’amazi ameneka ataragera ku baturage akenshi bitewe n’ibikorwaremezo bishaje.”

Dr.Nsengiyumva avuga ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo mu buryo bwihutirwa, hashyizweho gahunda y’isaranganya ry’amazi mu duce dutandukanye tw’igihugu ndetse na gahunda yo gushishikariza abanyarwanda gukoresha neza amazi make bafite.

Yongeyeho ko mu buryo burambye, guverinoma irimo gushyira mu bikorwa imishinga izatuma ingano y’amazi atunganywa yiyongera ikava kuri metero kibe zisaga 367.000 ku munsi muri uyu mwaka, ikagera kuri metero kibe zisaga 688.000 ku munsi mu 2029.

Ati: “Muri iyo mishinga harimo kwagura no gusana ibikorwaremezo n’imiyoboro y’amazi, hagamijwe kugabanya amazi ameneka ataragera ku baturage akava ku kigero cya 35% akagera ku kigero cya 25% mu mwaka wa 2029.”

Akomeza agira ati: “Intego ni uko muri 2050 tuzaba tugeze ku kigero cya 5% by’amazi ameneka nk’uko bimeze mu bihugu bimwe byateye imbere.”

Minisitiri w’intebe yavuze ko kandi hari umushinga wo kwagura ubushobozi bw’uruganda rwa Nzove III, bukava kuri metero kibe 40.000 ku munsi bukagera kuri metero kibe 65.000 ku munsi muri Nzeri 2026.

Yongeyeho kandi ko harimo no gutegurwa umushinga wo kubaka uruganda rwa Nzove IV, ruzajya rutunganya amazi y’inyongera agera kuri metero kibe 150.000 ku munsi.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzaba warangiye mu gihe cy’imyaka itatu ni ukuvuga mu Ukuboza 2029.

Undi mushinga ukomeye ni uwo kuvugurura uruganda rw’amazi rwa Karenge, ku buryo muri Mutarama 2029 ruzaba rutanga metero kibe 48.000 ku munsi, ruvuye kuri metero kibe 12.000 rutanga uyu munsi.

Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu 2029 abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza. Iyi gahunda ishimangira ko mu mijyi ingo zose zizagira amazi, naho mu cyaro buri muturage akazajya avoma amazi muri metero zitarenze 500 avuye ku rugo rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa