skol
fortebet

Minisitiri w’intebe yavuze aho u Rwanda ruhagaze ku cyorezo cya Ebola

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Sunday 07, Jun 2026

Minisitiri w'intebe yavuze aho u Rwanda ruhagaze ku cyorezo cya Ebola

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva yamaze impungenge Abanyarwanda ku cyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara mu karere, ashimangira ko igihugu cyiteguye bihagije.

Ibijyanye n’ingamba u Rwanda rukomeje gufata mu gukumira Ebola, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 6 Kamena 2026.

Yavuze ko u Rwanda rukomeje imyiteguro igamije guhangana n’iki cyorezo.

Ati “U Rwanda rwakajije ingamba zo gukumira, gukurikirana no kwita ku bakwandura icyo cyorezo kandi dufite icyizere ko twiteguye bihagije mu kurinda ubuzima bw’abaturage bacu hatabayeho guhagarika ibikorwa by’ubukungu n’imibereho isanzwe y’abaturage.”

Yakomeje yizeza abaturage ko bitewe n’izi ngamba u Rwanda rwafashe rudadiye ku bijyanye na Ebola

Ati “Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, bazakomeza gukurikiranira hafi iki cyorezo ku buryo buhamye ari nako bamenyesha abaturage ingamba zo kwirinda [..] Kuri Ebola rero turadadiye mu by’ukuri, ubwirinzi burahari, nta mpungenge dufite, uretse ko kuba tudadiye bitavuze ko dukwiriye kwirara.”

U Rwanda rukomeje gukaza ingamba z’ubwirinzi mu gihe imibare y’abandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwiyongera kuko barenze 480.

Iki cyorezo kandi cyagaragaye no muri Uganda, biturutse ku baturage bayinjiyemo bavuye muri RDC.

Kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa