Minisitiri wa MINEMA yatangaje ko inkuba ziri ku mwanya wa mbere mu biza byahitanye benshi muri werurwe
Yanditswe: Wednesday 02, Apr 2025

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu bushakashatsi yakoze ku bantu bibasiwe n’ibiza mu kwezi kwa Werurwe 2025, byagaragaye ko inkuba ari zo ziza imbere mu biza byatwaye ubuzima bw’abantu benshi, bangana na 16.
kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2025, ubwo Minisitiri wa MINEMA, Maj Gen (Rtd) Murasira Albert yagezaga ikiganiro ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, cyibandaga ku buryo bwateguwe bwo gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza muri ibi bihe by’Itumba.
Yagize ati: “Inkuba ni zo zimaze kwica abantu benshi kugeza ubungubu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’imyuzure igakurikiraho.”
Mu mibare yashyizwe ahagaragarana na MINEMA yo kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 31 Werurwe 2025, igaragaza ko inkuba zahitanye abantu 16, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bwateje inkangu, zihitana abantu 4, imyuzure ihitana 2 mu gihe inkongi y’umuriro yahitanye umuntu umwe.
Abasenateri babajije niba hari ngamba zashyizweho zo gukumira ibiza by’umwihariko ibiterwa n’inkuba.
Minisitiri Maj Gen (Rtd) Murasira yasubije ko bigoye gukumira inkuba ariko ko Leta y’u Rwanda ikomeje ingamba zo kugabanya ibyago bizikomokaho.
Yagize ati: “Inkuba biragoye kuyigenzura, kubera imiterere yayo kuko akenshi abakubitwa na yo, ntabwo bakurikiza amabwiriza yo kuyirinda. Ariko iyo inzu ifite umurindankuba ntibakubita keretse bakoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi.”
MINEMA, yavuze ko hashyizweho gahunda zo gukumira inkuba zibasira abantu mu Karere ka Rutsiro aho inzu nyinshi zashyizweho imirindankuba, imibare y’abahitanwa na yo ikaba igaragaza ko bagenda bagabanyuka.
Yavuze ko nubwo hashyizweho ingamba zo gushyira imirindankuba hose, bikigoranye kubera ubushobozi buke bwo kuyigura.
Icyakora yavuze ko abikorera, insengero n’abandi barimo kubaka ibikorwa remezo bihuriramo abantu benshi, bategekwa gushyiraho imirindankuba.
Minisitiri Maj Gen. (Rtd) Murasira yasabye abaturage bafite inyubako ziriho imirindankuba kujya banagenzura niba ikora kuko ishobora kuba imaze igihe ku nzu ariko idakora ugasanga inkuba ikubise abayirimo.
MINEMA kandi yijeje ko hari uburyo u Rwanda rurimo guteganya kwinjiza ibikoresho bikora imirindankuba ku buryo yajya ikorerwa mu Rwanda, bityo bikagabanya ikiguzi cyayo kuri ubu gihanitse, bityo abenshi bakazabasha kuyishyira ku nzu zabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *