skol

MINUBUMWE yahagurukiye amashuri ahanira abana kuvuga Ikinyarwanda

Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026

featured-image

Image
Kuvuga Ikinyarwanda neza no kucyandika hari bamwe babibona nk’ibintu bitagezweho mu iterambere, bakakivuga bakigoreka, bakivanga n’indimi z’amahanga bagamije kwiyemera, ndetse hari na bimwe mu bigo by’amashuri bihanira abana kuvuga urwo rurimi.

Kugaragaza ko utazi Ikinyarwanda hari bamwe babirisha nk’iturufu yo gusirimuka bakabyirata kandi bagaterwa ishema no kuba abana babo nta Kinyarwanda bazi namba ndetse bakabishyigikirwamo n’amashuri bigamo aberaka ko kuvuga urwo rurimi ari ikizira.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu,( MINUBUMWE) ishimangira ako igiye guhagurukira ikibazo cy’amashuri ahanira abana kuvuga Ikinyarwanda kuko atari icyaha ahubwo ari ishema.

Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego, ayo mashuri akwiye kuganirizwa ndetse n’andi mpuzamahanga agomba kwigisha isomo ry’Ikinyarwanda.

Yagize ati: “Niba hari amashuri agihana umwana kubera ko avuze Ikinyarwanda aho turabyuka tujyayo.Nta mwana ukwiye guhanwa kuko avuze Ikinyarwanda mu ishuri, kuvuga Ikinyarwanda si icyaha ayo mashuri tuzavugana na yo.”

Minisitiri Dr Bizimana agaragaza ko ayo mashuri ashobora kwigisha mu ndimi z’amahanga ariko nanone kuvuga ururimi kavukire atari ingorane kandi bidakwiye ko bakomeza kubihanira abana nkaho ari icyaha.

Yongeyeho ati:”Umwana azagira ubwoba yikange ururimi aruhunge yumve ko kuruvuga ari icyaha. Ubwo ni ukuganira nka Guverinoma tuzanareba mu burezi ibikwiye kunoga, niba ayo mashuri yigisha mu ndimi z’amahanga kubera ko ari mpuzmaahanga agomba no kugira isomo ry’ikinyrwanda.”

Isuzumabipimo ryakozwe n’Inteko y’Umuco, muri Kanama 2025, rigaragaza Umurage ndangamuco w’u Rwanda ryagaragaje ko ururimi rw’Ikinyarwanda ruvugwa n’Abanyarwanda 99.7%.

Abanyarwanda babajijwe bagaragaraje ko ku kigero cya 70.6% ari bo bakoresha nabi Ikinyarwanda muri abo 6.6%, imikoreshereze yacyo ntiboneye namba mu gihe 64.3% bagaragaje ko idashimishije.

Icyakoze Minisitiri Bizimana yongeho ko kugira ngo icyo kibazo gikemuke bikwiye kugirwamo uruhare n’umuryango, uburezi n’izindi nzego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa