skol
fortebet

MINUBUMWE yanyomoje Perezida Tshisekedi uvuga ko abagize FDLR bashaje

Yanditswe: Thursday 03, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr Bizimana Jean Damascene yanyomoje abarimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Felix Antoine Tshisekedi ukunze gutangaza ko abari mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR bashaje kandi batashobora guteza umutekano muke.

Sponsored Ad

Yagaragaje ko kuba Leta ya RDC ikomeje gushyigikira FDLR no kuyifasha gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere u Rwanda rutazabyihanganira ahubwo ruzakomeza kubirwanya rwivuye inyuma.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Werurwe 2025, mu kiganiro MINUBUMWE yagiranye n’itangazamakuru cyari kigamije kwitegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Bizimana yagarutse kuri Brigadier Général Gakwerere uzwi ku yandi mazina atandukanye, wari umwe mu bakuru ba FDLR wafatiwe i Goma n’umutwe wa M23 mu minsi ishize agahabwa u Rwanda aboneraho kunyomoza Perezida Tshisekedi n’abazungu bavuga ko abagize umutwe wa FDLR bashaje.

Ati: “Mwabonye Gakwerere aza […] buriya uriya umuntu arashaje? Mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside bari bafite imyaka iri hagati ya 28 kugeza kuri 40. Bivuze ko abari bafite 25, 28 na 30, ubu bafite 60. Ntabwo umuntu ufite munsi y’imyaka 60 ashaje.

Yavuze ko abo bari bakuze bari mu nzego z’ubuyobozi bwakoze Jenoside bahunganye n’abato ubu bakaba bakomeje no kwinjiza urubyiruko muri uwo mutwe ari na ko ukomeje kubacengezamo amatwara y’ingengabitekerezo.

Yagarutse ku bibazo FDLR ikomeje guteza u Rwanda harimo ibitero bitandukanye yarugabyeho mu bihe bitandukanye, mu bice birimo Kinigi mu Karere ka Musanze, muri Nyaruguru n’ahandi.

Ati: “Ntabwo biriya bikorwa n’abasaza cyangwa abakecuru.”

MINUBUMWE ivuga ko kuba ubutegetsi bwa Leta ya RDC bukomeje gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwira mu Karere bigira ingaruka ku Rwanda ariko ko ruzakomeza guhangana na zo.

Ati: “Twebwe icyo dukora ni ukugaragaza ayo makuru, Tuzakomeza gusobanurira abantu, kuko ikibazo cya Congo icyo twifuza ni uko gikemuka, Congo na yo ikabaho neza, ntiduhore kandi twikorezwa ibibazo by’ibihugu byananiwe gukemura mu miyoborere yabyo.”

Mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi Umuryango mpuzamahanga wahawe umwihariko.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yabwiye itangazamakuru ko mu bikorwa biteganyijwe harimo kwereka Umuryango Mpuzamahanga ko wananiwe kwigira ku mateka ngo ukumire ingengabitekerezo ya Jenoside no kurandura umutwe wa FDLR.

Ati: “Hari inama Mpuzamahanga izaba tariki ya 6 Mata izagaruka kuri iyo ngingo, bazagaruka ku ruhare rw’Umuryango Mpuzamahanga, ntabwo bazaguruka ku rwa vuba gusa, bazagaruka no ku rwa kera.”

Yongeyeho ati: “Jenoside yatewe n’ubukoloni bwatanyije Abanyarwanda na bo bakomeza uwo murongo, ni ngombwa ko ayo mateka abaturage bayamenya”.

Tariki ya 11 Mata buri mwaka, u Rwanda n’Isi bazirikana uko ingabo z’umuryango z’Umuryango w’Abibumbye zatereranye Abanyarwanda bakicwa kandi zarababeshyaga ko zaje kubarinda.

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bizatangizwa tariki ya 7 Mata 2025 bikazamara iminsi 100, hazirikanwa inzirikarengane zisaga miliyoni zishwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa