Ku munsi w’ejo ni bwo Uwase Raisa Vanessa wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2015 yanditse kuri Instagram ye agaragaza ko ibura ry’umuriro rya hato na hato mu Rwanda ari ikibazo kibangamiye abaturage cyane cyane ababyeyi.
Ibi byabaye mu gihe hamaze iminsi havugwa ibura ry’umuriro mu bice bitandukanye bw’igihugu. Miss Vanessa yibajije uko byagenze ngo bigere aha, cyane ko umuriro mu minsi ishije wari umeze neza, ibintu yemeza ko byanatumye abacuruzaga ibindi byakwifashijwa mu gihe umuriro ugiye bafunga imiryango kuko bitari bigikenewe.
Yagize ati: “Byagenze gute ngo tuve ku kuba dufite amashanyarazi amasaha 24 kuri 24, kugeza aho n’abacuruzaga ibyuma bitanga umuriro w’izuba na za jenerateri bafunze ibikorwa byabo kuko nta wabikeneye, tukagera aho umuriro ubura kuva saa tanu za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro?”
Mu magambo agaragaza umujinya yari afite, Vanessa yakomeje asaba Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) gusobanurira abaturage uko ikibazo gihagaze cyangwa niba cyarananiranye kugikemura.
Ati: “REG niba byabananiye mutubwire icyo twakora tubafashe akazi aho gukomeza kudusesagurira kuriya. Ibi birakabije. “
Ni amagambo yagarutsweho n’ibinyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga nyinshi. Gusa muri iki gitondo Miss Vanessa yabyutse ayashyiraho umucyo, agaragaza ko yabitewe n’umujinya ndetse ashimira REG ko ikomeje gukora uko ishoboye ngo amashanyarazi agere kuri bose kandi neza n’ubwo kubihuza n’iterambere ryihuta mu Rwanda bitoroshye.
Yagize ati: "Ubutumwa mperuka gutangaza ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi bwaturutse gusa ku kubabara no guhangayika kw’umubyeyi wari umaze kubura ibiribwa ndetse n’amashereka yari yabitse mu byuma bikonjesha bikaza gupfa, nyuma y’uko umuriro ubuze amasaha menshi. Ntabwo bwari ubutumwa bwa politiki kandi ntibugaragaza cyangwa ngo bushyigikire ibitekerezo by’ababukoresha bakwirakwiza urwango cyangwa amagambo mabi.
Nk’uko bimeze ku baturage bose, dufite uburenganzira bwo kugaragaza ibitubangamiye iyo serivisi runaka itugizeho ingaruka, kandi tugakomeza no gushimira umurimo ukomeye ukorwa na REG n’ibindi bigo. Ibibazo n’imbogamizi bibaho, cyane cyane mu rugendo rw’iterambere dukomeje.
Ariko ibyo ntibikuraho intambwe idasanzwe igihugu cyacu cyateye. Nkomeje gushimira, kwishimira no gushyigikira ntashidikanya iterambere rikomeje ry’u Rwanda."
Mu minsi ishize, Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva, yari yakomoje kuri iri bura ry’umuriro rya hato na hato aho yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro kidaterwa no kuba REG ishaka kuwima abaturage, ahubwo gishingiye ku bwiyongere bw’ibikenerwa by’amashanyarazi mu gihugu.
Yagize ati: “REG ntabwo ijyana umuriro, ntabwo yakwimana umuriro kuko irawucuruza. Hari ikibazo dufite dukwiye no kuba tuzi kuko Leta irimo kugishyiramo imbaraga nyinshi. Uko ubukungu bwacu buzamuka, ni ko tugenda dukenera umuriro mwinshi kurusha uwo twakeneraga mbere.”
Yakomeje avuga ko Leta ikomeje gushora imbaraga mu mishinga itandukanye igamije kongera ingano y’ingufu z’amashanyarazi kugira ngo igihugu kibashe guhaza ibikenerwa n’abaturage ndetse n’urwego rw’ubucuruzi rugenda rwaguka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *