Mu karere ka Bugesera habonetse imibiri irenga 30,bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994
Yanditswe: Thursday 10, Apr 2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko ahari gukorwa umuyoboro w’amazi, habonetse imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi mibiri yabonetse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2025, mu Mudugudu wa Gatare mu Kagari ka Nyamata Ville mu Murenge wa Nyamata.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Rwabuhihi Jean Christophe, yavuze ko iyi mibiri yabonywe bwa mbere n’abari bari gucukura ahantu bari bagiye kunyuza uruhombo rw’amazi, babajije bamwe mu bahazi neza bavuga ko hari hari bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Imibiri yabonetse ahantu bacukuraga ngo bahanyuze uruhombo rw’amazi hano muri Nyamata, ikiboneka rero twabajije abahazi batubwira ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari bariyeri, twahise dukeka ko rero ari imibiri y’Abatutsi bahiciwe, kugeza ubu tumaze kuhabona imibiri irenga 30 ariko turacyashakisha n’indi.’’
Gitifu Rwabuhihi yakomeje avuga ko basaba abantu bose barokokeye muri Nyamata batari babona imibiri y’ababo ngo ishyingurwe mu cyubahiro kuhagera bakareba.
Yanasabye abantu bafite amakuru y’ahantu hose hari imibiri kuhavuga kuko byafasha abatari babona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.
Ati “Umuntu wese warokokeye i Nyamata turamusaba ko yaza tukagafatanya kureba ko hari umuvandimwe we urimo kuko imibiri turi kuhakura harimo n’imyenda ku buryo wamenya umuntu wawe, turabasaba ko baza tugafatanya.’’
Kugeza ubu igikorwa cyo gushakisha indi mibiri kirakomeje muri Nyamata. Akarere ka Bugesera ni kamwe mu duce twari twaroherejwemo Abatutsi benshi na mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, aho bifuzaga ko bicwa n’inyamaswa cyangwa isazi ya Tsetse zakundaga kuhagaragara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *