skol
fortebet

Mu karere ka Kicukiro Polisi yataye muri yombi abagabo 4 bakekwaho gukomeretsa Umumotari bakanambura umugenzi yari atwaye

Yanditswe: Tuesday 15, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo bane batawe muri yombi bakurikiranyweho gutega umumotari bakambura umugenzi atwaye amafaranga y’u Rwanda 500.000 Frw na telefoni maze bakanakomeretsa uwo mu motari.

Sponsored Ad

Byabaye ahagana saa munani z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, mu Murenge wa Kigarama mu Kagari ka Nyarurama mu Karere ka Kicukiro, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.

Umuvugizi wa polisi yavuze bataye muri yombi abo bagabo uko ari bane bakekwaho kwiba, gukubita no gukomeretsa umumotari n’umugenzi yari atwaye.Bikiba abaturage n’irondo ry’umwuga bakaba bihutiye gutabara no guhamagara Polisi y’u Rwanda.

Abapolisi bagezeyo basanga abo bagizi ba nabi bamaze gucika ariko bahita batangira ibikorwa byo kubashakisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire, yavuze ko polisi yahise ifata abagabo bane.

Yagize ati: “Abo bagabo bane mu kubafata twabasanganye telefoni bari bakiyifite ariko amafaranga 500 000 Frw bamaze kuyahisha.”

Abagabo bafashwe bafite imyaka hagati ya 24 na 34, bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gikondo mu gihe iperereza rikomeje.

CIP Gahonzire asobanura ko abafashwe bari basanzwe bakora ibyaha byo gukubita no gukomeretsa kuko ngo harimo n’abari barakatiwe n’inkiko.

Ati: “Aba bantu bari basanzwe bakora ibyaha nk’ibingibi kuko harimo n’abari barakatiwe n’inkiko kuri iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Harimo uwari warakatiwe umwaka umwe usubitse ndetse n’undi wari warakatiwe imyaka 4 isubitse kubera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.”

Akomeza avuga ko mu bafashwe harimo undi mugabo wari umaze iminsi ashakishwa mu bikorwa by’ubujura ariko bushingiye ku bugizi bwa nabi.

Mu gace ka Rebero, inzego z’umutekano zari zisanzwe zifite amakuru ko hari abagizi ba nabi biba mu ngo bitwaje bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gufungura inzu no gukomeretsa uwo bashaka kwiba.

Yagize ati: “Kuba rero aba bafashwe, ni ikimenyetso cy’uko n’ubundi ibyo abaturage batubwiraga byari bihari ariko tukaba tugiye kurushaho kongera imbaraga kugira ngo n’ababa bahasigaye bafatwe.”

Polisi y’u Rwanda irasaba abatuye Umujyi wa Kigali kwihutira gutanga ikirego mu gihe hagize uwibwa cyangwa agiriwe nabi.

CIP Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yijeje umutekano mu kazi k’abatwara abagenzi kuri moto.

Yongeraho ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo ikihanangiriza abishora mu bikorwa byo kwiba n’urugomo, ko uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa