Mu mezi atanu ashize ibiza byishe abantu 67, bisenya inzu 670
Yanditswe: Sunday 18, Jan 2026
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu mezi atanu (kuva ku wa 1 Nzeri 2025 kugeza ku wa 15 Mutarama 2026) mu Rwanda habaye ibiza birenga 470, bihitana abantu 67 bikomeretsa abandi 123.
MINEMA yatangaje ko ibi biza byangije inzu 674 n’ibihingwa byari ku buso bwa hegitari 406.
Byishe inka 33 byangiza ibikorwaremezo birimo ibiraro umunani, inganda zigeza amazi ku baturage ebyiri n’imiyoboro y’amashanyarazi 29.
Inkuba ni kimwe mu biza byishe abantu benshi muri iki gihe. Zishe abantu 45, ibingana na 61% by’abishwe n’ibiza bose. Ni na zo zahitanye inka nyinshi ku kigero cya 96,9%. Imyuzure yo yahitanye abantu 13.
Inzu zahirimye zakomerekeje abantu 22. Imiyaga ikomeye yangije ibihingwa byari ku buso bugera kuri hegitari 300 z’ubutaka, ibingana na 75% by’ubutaka buhingwaho.
Imyuzure yangirije ibihingwa biri ku buso bwa hegitari 43,3 mu gihe ibiza bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byo byangije ubutaka bwari ku buso bwa hegitari 33,6.
Akarere ka Ngoma kagaragayemo ibiza byinshi aho byanganaga na 44. Byishe abantu 12 bikomeretsa abandi 22.
I Gicumbi habayeho ibiza 37, ariko byagize ingaruka zitari nyinshi. Hapfuye abantu babiri abandi 10 bakomereka.
Mu Gakenke hagaragaye ibiza 32, bihitana abantu batandatu 11 barakomereka mu gihe i Kayonza habarurwa ibiza 21 byahitanye abantu barindwi.
Umuyobozi Mukuru muri MINEMA ushinzwe ubugenzuzi no kwitegura guhangana n’ibiza, Christine Hitimana Niyotwambaza, yavuze ko imirimo yo guhangana n’ibiza by’umwihariko inkuba irimbanyije.
Yavuze ko ubu bari gufatanya n’ibigo bitandukanye mu gukorera imirindankuba mu Rwanda.
Ati “Ku bufatanye n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro Ishami rya Karongi, ku nkunga y’Ishami rya Loni ryita ku Bimukira turacyaganira ku buryo twakorera mu Rwanda imirindankuba.”
Yavuze ko bari gutegura uburyo bwo guteza imbere imirindankuba yakozwe n’iri shuri. Ni imirimo bazafashwamo n’ikigo kizwi nka Electricom cyo mu Rwanda.
Mu 2025 ibiza byishe abantu 130, bisenya inzu 1800. Inkuba na biri mu biza bikunze kwibasira u Rwanda.
Raporo y’ubushakashatsi ku biza yo mu 2024, yagaragaje ko u Rwanda rufite ahantu hagera kuri 326 hafite ibyago byo kwibasirwa n’ibiza bikomoka ku mpamvu karemano.
Muri aho hantu, byagaragajwe ko by’umwihariko ahagera kuri 134 hafite ibyago biri ku rwego rwo hejuru byo kuba hakwibasirwa n’ibiza.
Amakuru aturuka mu isesengura ry’ubukana n’ibyago biterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda yo mu 2024, ashimangira ko inkangu n’inkuba biri mu biza byateje impfu nyinshi mu buryo butari busanzwe mu bihe bitandukanye. Hagati y’umwaka wa 2016 na 2023, inkangu zishe abantu 449, mu gihe inkuba zo zahitanye 379.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *