Mu myaka 10 Abanyarwanda bose bazaba bazigamira izabukuru: Bizaca mu zihe nzira?
Yanditswe: Thursday 22, Jan 2026
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwitegenyirize mu Rwanda, ruteganya ko mu myaka 10 iri imbere Abanyarwanda bose bagomba kuba bazigamira izabukuru.
Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’uru rwego, Regis Rugemanshuro, mu biganiro byahuje abayobozi bakuru b’urwo rwego n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage.
Yabisobanuye agaragaza ko hari kunozwa gahunda zitandukanye zigamije kuzigamira izabukuru kugira ngo Abanyarwanda be kuzahura n’imbogamizi mu gihe batakibasha gukora.
Rugemanshuro yasobanuye ko hashyizweho uburyo bworohereza abakoresha gutanga imisanzu y’abakozi ndetse n’uburyo umukozi abasha kugira amakuru ku misanzu imutangirwa mu rwego gushyira umucyo mu bikorwa.
Ibyo bikorwa hifashishije urubuga rwa Ishema rugira uruhare mu gushyira umucyo ku makuru arebana n’imisanzu y’abakozi.
Yasobanuye ko kuri ubu RSSB ifite ububasha ihabwa n’amategeko bwo kwishyuza ku ngufu abakoresha batishyuye imisanzu no kubahanisha gutanga amande yo mu rwego rw’ubutegetsi ateganywa n’itegeko cyangwa gufatira konti z’ibigo bitishyuye umusanzu.
Ati “Nubwo tubyemererwa n’itegeko ku bigo bya leta ho bisa n’ibigoye kuko nk’amavuriro ufatiriye imitungo yayo irimo nka za konti byadindiza imikorere yabyo bigateza ibindi bibazo biruta icyo byakemura”.
Yasobanuye ko hakomeje gushyirwamo imbaraga mu kwishyuza ibirarane by’imisanzu y’ubwiteganyirize bwa pansiyo itaratanzwe hashingiwe ku mategeko n’imikorere.
Rugemanshuro avuga ko hazajya hakoreshwa ubutumwa koranabuhanga bwo kwibutsa abatishyura, hanakoreshwe uburyo bushingiye ku isesengura ry’amakuru (data-driven recovery) mu bigo birebwa n’igikorwa cyo kugaruza ibirarane harimo n’uburyo bwo kwishyuza ibirarane ku ngufu.
Mu mwaka ushize wa 2025, yazamuye amafaranga fatizo yagenerwaga abari mu kiruhuko cy’izabukuru (pansiyo) n’agenerwa abagize ibyago bikomoka ku kazi yiyongera akava ku bihumbi 13 akaba ibihumbi 33.710 Frw by’amafaranga y’u Rwanda.
RSSB yasobanuye ko Abanyamuryango bakiraga 20. 000 Frw, bahabwa 47.710 Frw, abakiraga 50.000 Frw, bagezwa ku 92.710 Frw, abafataga 100.000 Frw, bagezwa ku 155.210 Frw abakiraga 500.000 Frw, agezwa ku 580.210 Frw Abanyamuryango bakiraga 1.000.000 Frw, borongerewe bahabwa amafaranga, agere kuri 1.095.210 Frw.
Iryo zamuka rishingiye ku kuba n’imisanzu itangwa yariyongereye uva kuri 6% ugezwa kuri 12%, icyemezo Rugemanshuro yagaragaje ko kizafasha mu iterambere ry’abanyamuryango n’igihugu muri rusange.
Ejo heza izaba inkingi ya mwamba
Rugemanshuro yasobanuye ko RSSB yifuza ko Abanyarwanda bizigamira kenshi kandi gahagije mu rwego rwo guteganyiriza izabukuru.
Yagaragaje ko bizagirwamo uruhare na Ejo heza kuri ubu imaze kwiyandikishamo abasaga miliyoni enye bizigamira barimo abakora mu mirimo itanditse.
Ati “Nk’uko buri munyarwanda wese afite ubwishingizi bwo kwivuza, gahunda ni uko kuzigamira izabukuru kuri buri munyarwanda wese bizagerwaho. Ibyo byaratangiye mu bigega nka Ejo heza kuko ubu ifite abarenga miliyoni enye bizigamira. Mu gahunda y’imyaka itanu iri imbere ejo heza igiye kongererwa ubushobozi n’ibigenerwa umunyamuryango byongerwe.”
Yongeyeho ati “Turashaka ko baba benshi kandi kenshi bakizigamira menshi. Umuganga iyo aguha umuti arakubwira ngo ugomba kuwunywa mu gitondo saa sita na nimugoroba, iyo rero uwunyoye mu gitondo gusa uba uwunywa ariko ntabwo uba uhagije. Turashaka gushyiraho ingamba z’uko Abanyarwanda bizigamira kenshi gahagije.”
RSSB igaragaza ko gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira bigomba guhera ku bakiri bato, kugira ngo bazagere mu myaka y’ubukure barazigamye mu buryo buhagije.
Umwaka wa 2025, RSSB yatanze ibigenerwa abiteganyirije ku bantu 58.115 ibyo birimo pansiyo y’izabukuru, iz’abafashe pansiyo y’imburagihe, iz’abagize ubumuga budafitanye isano n’akazi, n’izatanzwe ku basizwe n’uwiteganyirije wapfuye.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko mu myaka 10 Abanyarwanda bose bazaba bazigamira izabukuru
RSSB yagaragaje ko hari gukorwa amavugurura muri Ejo Heza azatuma n’urubyiruko ruyitabira

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *