Mu myaka 12 u Rwanda rwubatse imihanda y’imigenderano ireshya n’ibilometero 4000
Yanditswe: Monday 16, Feb 2026
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) yatangaje ko kuva mu 2014 kugeza uyu munsi mu gihugu hose hamaze kubakwa ibilometero birenga 4000 by’imihanda y’imigenderano irimo iya kaburimbo yoroheje n’indi y’ibitaka ariko itunganyijwe.
Ibyo byatangajwe kuri uyu wa 16 Gashyantare 2026 ubwo mu Rwanda hatangizwaga inama nyafurika y’iminsi itatu ku iterambere ry’ubukungu bwo mu bice by’icyaro binyuze mu kunoza ubwikorezi.
Ni inama yateguwe na Banki y’Isi yitabirwa n’abaturutse mu bihugu by’Afurika.
Yibanze by’umwihariko ku muhanda, ibyambu n’ibiraro byose bigira uruhare mu gutuma umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ugera ku isoko mu bice by’icyaro.
MININFRA yagaragaje ko u Rwanda rwashyize ingufu mu kubaka imihanda y’imigenderano mu bice by’icyaro aho kuva mu 2018 kugeza muri Gashyantare 2026 hamaze kubakwa ireshya n’ibilometero 4.428,18.
Muri iyo mihanda haba harimo iyahanzwe, iyaguwe igasanwa ndetse imwe iba irimo kaburimbo yoroheje indi ari ibitaka ariko itunganyijwe.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy yavuze ko by’umwihariko mu myaka 10 ishize u Rwanda rwubatse imihanda myinshi ariko ko hakiri urugendo rukeneye gushyirwamo ingufu.
Ati “Tubona ko nk’Igihugu tugifite byinshi byo gukora kuko turacyabona abaturage bo mu cyaro bagorwa no kugeza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku isoko. Hari gahunda nini yatangijwe mu 2019 yo gukora imihanda y’imigenderano myinshi kuko ari gahunda Igihugu cyacu cyashyize imbere. Uyu munsi 8% by’abatuye mu cyaro ni bo bafite ibikorwaremezo biboneye bibafasha kugera aho bakira serivisi no ku bikorwa by’ubukungu.”
Yongeyeho ko imihanda y’imigenderano itareba gusa ubuhahirane no kugeza umusaruro ku isoko kuko abajya ku mashuri, ku mavuriro n’ibindi byose bikura abantu aho batuye bakenera uburyo bunoze bwo kugenda.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubwikorezi muri Afuruika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo muri Banki y’Isi, Binyam Reja yavuze ko hari umushinga urangiye wa miliyoni 119$ urimo inguzanyo n’inkunga iyo banki yafatanyije n’u Rwanda wo gukora imihanda y’imigenderano mu turere 10, ariko ko banashima cyane umuhate warwo.
Ati “Ku bijyanye n’imihanda muri rusange u Rwanda ruhagaze neza kurusha byinshi mu bihugu by’Akarere. Bigaragara ko rwashoye amafaranga menshi mu kubaka imihanda harimo n’imigenderano ariko nk’uko mubizi muri Afurika imihanda iracyari ikibazo kuko 60% by’abaturage bacu batagira imihanda bagendamo igihe cyose.”
Yongeyeho ko muri Afurika, imihanda yo kugendamo igihe cyose hatitawe ku gihe cy’izuba n’imvura ikiri ikibazo kuko abaturage usanga bagikora urugendo rw’ibilometero birenga bibiri kugira ngo bagere ku muhanda babonaho imodoka.
Umushoramari witwa Ngabo Karegeya washinze ikigo cya Ibere rya Bigogwe yavuze ko imihanda y’imigenderano igira uruhare rukomeye mu buhahirane mu cyaro kuko by’umwihariko aho akorera mu Karere ka Nyabihu hakozwe umuhanda wa kaburimbo uva kuri kaburimbo nini ugera aho urwuri akoreramo ruri ku buryo byazamuye ireme ry’ubukerarugendo buhakorerwa.
Guverinoma y’u Rwanda kandi iteganya kubaka imihanda ireshya na kilometero 300 ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu n’indi y’imigenderano ireshya na kilometero 500 bitarenze 2029.
Imihanda yubakwa yorohereza ubwikorezi by’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ukagera ku isoko nta nkomyi
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yavuze ko mu myaka 10 ishize u Rwanda rwubatse imihanda myinshi ariko ko hakiri ibikeneye gushyirwamo ingufu
Mu myaka irindwi hubatswe imihanda y’imigenderano ireshya n’ibilometero birenga 4000



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *