skol

Mu ruzinduko rw’amateka Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi

Amakuru   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 April 2022

Ku mugoroba wo kuri uyu wo ku ya 24 Mata 2022, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yakiriye mu biro bye Entebbe, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aho abo bombi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.


Abayobozi b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye ariko by’umwihariko bibanda ku gushimangira umubano, amahoro n’umutekano w’ibihugu byombi n’Akarere muri rusange, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda.

Perezida Kagame yageze muri Uganda ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru aho biteganyijwe ko yitabira ibirori by’isabukuru y’imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.


Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe, yakiriwe na Lt Gen Muhoozi nyirizina aherekejwe na Minisitiri w’Umutekano Jim K. Muhwezi, hamwe n’uhagarariye inyungu za Uganda mu Rwanda Anne Katusiime ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Col Joseph Rutabana.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Uganda mu gihe hari icyizere cy’uko umubano w’ibihugu byombi uri kugenda usubira mu buryo, ahanini biturutse mu biganiro yagiye agirana na Gen Muhoozi mu bihe bitandukanye. Amakuru agaragaza ko Perezida Kagame yaherukaga muri iki gihugu mu myaka ine ishize.

Gen Muhoozi ubwe yatangaje ko yahisemo gutegura ibirori rusange mu kwizihiza isabukuru ye, mu rwego rwo kwishimira aho umubano wa Uganda n’u Rwanda ugeze uzahuka.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubuzima bw’abaryamana bahuje ibitsina bagiye koherezwa n’u Bwongereza...

Lata y’u Bwongereza yatekereje by’umwihariko ku baryamana bahuje ibitsina ,...
11 May 2022 0

Icyiciro cya mbere cy’abimukira kizazanwa mu Rwanda cyamenyeshwejwe igihe...

Abimukira bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe muri...
10 May 2022 0

Abadepite Batumije Minisitiri w’Ibidukikije mu nteko

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yafashe icyemezo cyo gutumiza Minisitiri...
5 May 2022 0

Burera: Inyubako y’ubucuruzi no guturamo yahiye ibirimo birakongoka...

Imiryango irindwi (7) y’inzu y’ubucuruzi iherereye mu isatenere ya Nyanga mu...
2 May 2022 0

Bamwe mu mpirimbanyi barashimira Leta ikomeje kurwanya ihohoterwa...

Impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore zirashima umuhate wa leta wo kurwanya...
2 May 2022 0

U Rwanda rwaje mu myanya y’imbere mu miyoborere y’ibihugu bikiri mu nzira...

Igihugu cy’u Rwanda cyaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu bikiri mu nzira...
29 April 2022 0