skol
fortebet

Mu Rwanda abantu 52 bamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura

Yanditswe: Friday 18, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko kuva ku wa 1 Mata kugeza ku wa 16 Mata 2025, abantu 52 bamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Politiki no kugabanya ibyago biterwa n’ibiza muri MINEMA, Adalbert Rukebanuka, yatangaje ko kuva ukwezi kwa Mata kwatangira kugeza ku wa 16 Mata, habaye ibiza 390, byakomerekeje abantu 107 bisenya burundu inzu 19 mu gihe izindi 731 zangiritse.

Habaruwe ahantu 522, ingo zigera ku 22.000 zituwemo n’abantu hafi 97.000 ziri mu byago byo kugerwaho n’ibiza.

Ibindi bikorwaremezo 117, inyubako rusange 23 na hegitari zirenga 25.000 z’ibihingwa, zishobora kwibasirwa n’ibiza. MINEMA isobanura ko hari ingo 1600 ziri mu byago byo kwibasirwa n’ibiza cyane.

Uturere umunani byitezwe ko tuzagwamo imvura nyinshi kurusha utundi harimo Rusizi, Rubavu, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Nyamagabe na Nyaruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa