skol
fortebet

Mu Rwanda ubukeneye bwagabanyutseho 12,4%

Yanditswe: Wednesday 16, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bwagaragaje ko ubukene mu Banyarwanda bwagabanyutse mu myaka irindwi ishize bitewe n’imirimo myinshi yahanzwe, ituma ibyo Umunyarwanda yinjiza birushaho kwiyongera.

Sponsored Ad

Ubu bushakashatsi (EICV7) bwakozwe mu mezi 12 ya 2024, bukorerwa ku ngo 15.066.

Bwagaragaje ko ubukene mu Rwanda bwagabanyutse, buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.

NISR igaragaza ko kugira ngo Umunyarwanda abashe kubona ibiribwa n’ibindi by’ibanze nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, bimusaba kuba afite nibura 560.027 Frw mu mwaka.

Imibare igaragaza ko Umunyarwanda ku mwaka yinjiza 1040$. Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe yari 1.374.214, mu gihe intego y’igihugu ari uguhanga ibihumbi 250 buri mwaka.

EICV7 igaragaza ko ingo miliyoni 1,5 zavuye mu bukene mu myaka, bivuze ko ubukene bwagabanyutseho 12,4% mu myaka irindwi ishize.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Yvan Murenzi yatangaje ko ubukene bwagabanyutse kubera imibereho y’Abanyarwanda yahindutse ariko binagirwamo uruhare na gahunda zitandukanye Leta yashyizeho.

Ati “Twakoranye na LODA tureba ingo ziri muri gahunda ya VUP, ku ngo ziri muri iyi gahunda, ubukene buri kuri 40,5%. Birashoboka ko ingo zari mu bukene zari nka 70% bivuze ko iyi gahunda yatanze umusaruro kuko hari ingo zavuye mu bukene.”

Murenzi yavuze ko nubwo ubukene bwagabanyutse ariko hakenewe kongerwa imbaraga mu buhinzi kugira ngo ibiciro ku masoko bireke guhindagurika.

Imibare igaragaza ko ingo zakiriye amafaranga yavuye mu mahanga zageze kuri 59% mu 2024, zivuye kuri 23% mu 2017, zirimo izigera kuri 36% z’abantu batuye mu bice by’icyaro. Izi ngo zose zakiriye miliyoni 198 Frw mu mwaka umwe.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bizafasha Leta kumenya aho ishora imari mu bikorwa bigamije kuzamura ubukungu bw’abaturage.

Ati “Twabonye ubukene n’ubukene bukabije bwaragabanyutse cyane, abagerwaho n’ibikorwaremezo nk’amazi n’amashanyarazi bariyongereye by’umwihariko mu bice by’icyaro n’abandi babikeneye cyane kurusha abandi. […]mu by’ukuri ntabwo dukwiye kuba dufite ubukene bukabije mu gihugu.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *