skol
fortebet

Muhanga umusore yicishije nyina urushyo

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Sunday 31, May 2026

Muhanga umusore yicishije nyina urushyo

Sponsored Ad

skol

Mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Muhanga, Akagari Kanyinya, haravugwa inkuru y’umusore wicishije nyina urushyo yarangiza akigira mu kabari kunywa inzoga nk’aho ntacyabaye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke, avuga ko intandaro yo kwica nyina, uyu musore witwa Nzayisenga Onesphore yari yaragurije murumuna we witwa Nkundabose Oscar amafaranga 25,000.

Yaje gusaba Nyina witwa Mukampfizi Béatha w’imyaka 66 kuyamwishyuriza uwo murumuna we, undi amubwira ko yamutegereza aho yajyanye na Se gupagasa mu Karere ka Rwamagana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Dusabimana Télesphore yabwiye UMUSEKE ko byageze mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Gicurasi 2026, ahagana saa moya za mu gitondo, uyu musore asanga umubyeyi iwe aho yibanaga n’uko akamwicisha urusyo rusya amasaka.

Ati: “Yarangije kumwica asiga umurambo we mu nzu ajya kunywa inzoga nk’aho ntacyabaye.”

Gitifu Dusabimana avuga ko byageze ku mugoroba uyu musore Onesphore agahamagara murumuna we ngo akamubwira, ati: "bwira So ko namwiciye umugore."

Yakomeje agira ati: “Se babimubwiye akeka ko bamubeshya ahamagaye bajya mu rugo basanga koko yarangije kumwica”

Dusabimana yavuze ko Nzayisenga Onesphore amaze kubona ko amakuru y’uko yishe Nyina yamenyekanye, yikingiranye mu nzu, abwira abaturage ko akingura ari uko RIB na Polisi bahageze.

RIB na Polisi bahageze basanga Nzayisenga Onesphore akikingiranye, bamujyana kuri sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Muhanga, naho umurambo w’uyu mukecuru ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Amakuru avuga ko uyu Nzayisenga Onesphore ukekwaho kwica Nyina yari yarakatiwe imyaka itatu akurikiranyweho icyaha cyo kunywa urumogi aza kurekurwa n’imbabazi za Perezida wa Repubulika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa