Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Gashangiro, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Muhoza, babangamiwe bikomeye n’umwanda ukabije n’umunuko w’abahengera imvura iguye, bakavidurira ubwiherero muri ‘ligole’ z’amazi.
Akarere ka Musanze gafite ubutaka bugizwe n’amabuye menshi y’amakoro, bigatuma ubwiherero butabasha kugera ku bujyakuzimu bukenewe, bityo imiryango myinshi ikabura ubwiherero buhamye.
Bamwe mu baturage bahengera imvura iguye bagatangira kuvidura ubwiherero, bigatuma imyanda isigara muri ‘ligole’ ikanuka, bityo bagasaba ubuyobozi kubikurikirana hafi.
Umwe mubaturage yagize ati: "iyo imvura iguye ari nke, umwanda ntugenda neza, hanyuma umunuko ukazura hose. Hari n’ababikora nijoro bugacya tubisanga hano. Birakabije, iki kibazo gikwiye gushakirwa umuti."
Undi nawe ati: "Ubusanzwe gucukura ubwiherero birahenda kubera amakoro menshi, kandi no kuvidura nabyo bishobora bacye kuko bisaba amikoro arenze ubushobozi dufite. Ibi bituma hari ababitwikira amajoro iyo imvura iguye bakazividurira muri ligore."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko ababikora bazahagurukirwa ninzego zitandukanye bakabihanirwa kuko bigize icyaha.
Ati: "Ibikorwa byo kuvidurira imisarane muri rigore ni icyaha kandi ni ikibazo gikomeye. Tugiye gukorana n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo dukore igenzura, dufate abagaragara muri ibi bikorwa, kandi dukumire burundu imyitwarire yangiza amazi n’isuku rusange."
Kugeza ubu hari imiryango myinshi yo mu Karere ka Musanze, cyane cyane mu bice by’icyaro, itagira ubwiherero bwujuje ibisabwa, kubera imyumvire ikiri hasi ndetse n’imitere y’akarere igizwe n’ubutaka bw’amakoro.
Gusa ubuyobozi bukomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, no kubwubakira abatishoboye bifashishije imiganda, urubyiruko rw’abakorerabushake n’izindi nzira zitandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *