Gahunda y’igikoni cy’umudugudu ikorwa buri mezi atatu no kwita ku ngo mbonezamikurire byatumye imirire mibi n’igwingira mu bana bato bari munsi y’imyaka ibiri igabanyukaho 14,5% mu Karere ka Musanze mu myaka itanu ishize.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayiranga Théobald, yavuze ko hari byinshi byakozwe kugira ngo batere iyi ntambwe.
Ati “Ingo mbonezamikurire zitaweho neza na gahunda y’igikoni cy’umudugudu byadufashije kugabanya imibare y’abana bari mu mirire mibi n’igwingira, gahunda ya Leta y’imyaka itanu igaragaza ko tugomba kuba twarageze kuri 15% mu kugabanya igwingira, ni mu gihe icyegeranyo cya DHS giheruka mu 2025 cyagaragaje ko turi kuri 31,9%, tuvuye kuri 45,4% twariho mu 2020, bivuze ko twagabanyijeho 14,5%.”
“Hari byinshi byakozwe binyuze mu rugendo twafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu kwigisha ababyeyi ibyerekeranye na gahunda y’igikoni cy’umudugudu, aho buri gihembwe (amezi atatu) tugira inama, aho duhura tukaganira ku bipimo tukareba igikenewe gukorwa, ndetse tugashyira imbaraga mu murenge ukiri inyuma.”
Visi Meya Kayiranga yavuze kandi ko iyo hatabaho gukorana n’abafatanyabikorwa batari kugabanyaho iriya 14,5%, kuko igihe babakeneye mu bukangurambaga babafasha, hadasigaye n’inzego z’ibanze.
Yagaragaje ko hakiri icyuho mu bwitabire bw’amarerero kuko biri ku kigero cya 92%, kandi bifuza ko ababyeyi bose bayajyanamo abana.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana.
Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere kuva mu 2024 kugeza mu 2029 (NST2) igaragaza ko hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry’abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15% mu gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *