Polisi ikorera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyarugu, yataye muri yombi abantu bakekwaho kwica umugore bakamushyingura mu rugo rwe ndetse bakanateraho imboga mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Aba bantu biciye uyu mugore mu rugo rwe ruherereye mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze ku wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Ngirabakunzi Ignace, yahamirije itangazamakuru ko abantu bakekwaho kwica uyu mugore bakamushyingura mu rugo rwe batawe muri yombi yirinda kuvuga umubare wabo.
Amakuru avuga ko nyakwigendera yari afite imyaka 59 ndetse yabanaga gusa n’umukozi w’umuhungu wamukoreraga.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *