skol
fortebet

Musanze: Umurambo w’umusore wasanzwe ku kiraro

Yanditswe: Tuesday 01, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru, ubuyobozi bw’akagari ka Birira mu ako karere buvuga ko ku kiraro ka Cyasusa habonetse umurambo w’umusore ukiri muto gusa hakaba hataratangazwa icyo yaba yazize nubwo bivugwa ko yagiriwe nabi n’abagizi ba nabi.

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo ku italiki ya 26 Gashyantare mu karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi, akagari ka Birira Umudugudu wa Rurembo, ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ku kiraro cyasusa kigabanya umurenge wa Muhoza n’umurenge wa Kimonyi, hasanzwe Umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amvauko witwa Nshimiyimana Aman, bivugwa yaba yarishwe n’abagizi ba nabi nkuko byatangajwe.

Amakuru dukesha ubuyobozi bw’ako kagari uyu murambo wasanzwemo, avuga ko uyu musore y’abonywe bwa mbere n’umumotari wari kumwe n’undi muntu, ndetse baza guhita bihutira kumujyana kuri "Centre de sante ya Muhoza" bakeka ko yaba akiri muzima gusa bamugejejeyo abaganga baje kwemeza ko yamaze kwitaba Imana.

Amakuru dukesha bamwe mu nshuti za Nyakwigendera avuga inzego z’umutekano zirimo Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), Bahise batangira iperereza kugirango hamenyekane icyahitanye nyakwigendera.

Uyu musore yasanzwe yapfuye kugeza ubu ntiharatangazwa icyo yazize

Mu byangombwa byasanganywe uyu nyakwigendera harimo, indangamuntu yatangiye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga ho mu mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa