Musanze : Umuturage yasanze bararitse insina ze mu mirima igera kuri ine
Yanditswe: Thursday 03, Apr 2025

Nsengiyumva Justin wo mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Mubago, Umudugudu wa Buhamo, Akarere ka Musanze, avuga ko ababajwe no kuba yarabyutse agasanga insina ze yari yarateye mu mirima igera kuri ine nk’umushinga yari yarateguye bazararitse, ibintu avuga ko ari igihombo kinini kuri we.
Uwo mugabo Nsengiyumva avuga ko abagizi ba nabi bamuteje igihombo batema ziriya nsina zari zishigaje igihe cy ‘amezi 2 ngo zitangire kumuha umusaruro ngo kuko muri Kamena 2025 insina ze hafi ya zoze zari kuba zifite ibitoki, gusa ni ubwo byagenze gutyo ntabura kugira abo akeka ndetse agasaba inzego bireba ko zamufasha kubona ubutabera.
Nsengiyumva yagize ati: «Nabyutse nsanga insina zanjye n’ibiti bya gereveriya byari mu mirima yanjye yose nateyemo urutoki nsanga byose babyararitse, sinzi abo bagizi ba nabi abo ari bo, ariko njye nkeka umwe mu bagabo tumaze iminsi dushyamiranye , atuye mu Murenge duhana imbibi wa Muko, ndifuza ko ibi bintu byakurikiranwa, kuko mpuye n’igihombo kitari munsi ya miliyoni 10.»
Umwe mu baturanyi ba Nsengiyumva yagize ati: «Ibikorwa nk’ibi biragayitse cyane natwe ibi bintu byatuyobeye kandi ntabwo baherukaga ino, hari ubwo umuntu yarakaranyaga na mugenzi we ukumva ngo batemye imyaka ye ariko gutema insina ziri mu mirima y’umuntu igera kuri 4 twifuza ko ibi bintu byakurikiranwa ufatwa agahanwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, na we yemeza amakuru y’iri temwa ry’izo nsina agashimangira ko iperereza rigikomeza, ariko kandi Polisi y’u Rwanda yiyemeje guhangana n’abanyabyaha iyo bava bakagera mu Rwanda.
Yagize ati: «Ikibazo cya Nsengiyumva turakizi rwose, kuri ubu hatangijwe iperereza, hamaze gufatwa umuntu umwe, ukekwaho gutema izo nsina z’urutoke n’ibiti bya gereveriya, uyu rero ukekwa afungiye kuri Polisi sitasiyo ya Nkotsi, arimo gukorwaho iperereza.
SP Mwiseneza atanga ubutumwa ko Polisi y’u Rwanda igira abaturage inama yo kwirinda ibikorwa nka biriya byo gutema insina, amatungo imyaka bihimura ku bo bafitanye ibibazo.
Yagize ati: «Abafitanye ibibazo bakwiye kwegera ubuyobozi bukabakemurira ibibazo bakirinda gukora ibyaha nk’ibi by’ubugome.»
Akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira na gato abakora ibyaha nka biriya by’urugomo mu buryo bunyuranye ngo kuko uzajya afatwa azajya ahanwa n’amategeko kuko ntaho bazahungira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *