skol

NAEB yiyemeje kwagura amasoko y’i Burayi yoherezwaho ibikomoka ku buhinzi

Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026

featured-image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko gikomeje kwagura amasoko mpuzamahanga yoherezwaho umusaruro wo mu Rwanda.

NAEB itangaje ibi mu gihe ku nshuro ya gatanu u Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi rizwi nka ‘Salon International de l’Agriculture - SIA’. Ribera i Paris mu Bufaransa, buri mwaka.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, Janet Basiima, ushinzwe amasoko muri NAEB, yavuze ko u Rwanda rukomeje kwagura amasoko no kumenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga ibihingwa byo mu Rwanda.

Ati “U Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha, ku nshuro ya gatanu ariko ryo ryatangiye mu myaka 60 ishize. Icyatuzanye ni ukugira ngo twagure amasoko, y’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Twazanye n’abacuruzi bagera kuri 15, barimo abafite icyayi, ikawa, ubuki, ndetse n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.”

Yakomeje avuga ko “Ntabwo twaje mu imurikagurisha gusa ariko tuzasura n’abandi bagura ibintu bivuye muri Afurika kugira ngo turebe ukuntu bakwagura natwe bakajya batugurira. Uretse n’ibihugu 100 byitabiriye iri murikagurisha, n’u Bufaransa ni isoko ryiza ry’u Rwanda.”

Yerekanye ko u Bufaransa buza ku mwanya wa kane mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibikomoka ku buhinzi byinshi.

Yasobanuye kandi ko bitabiriye iryo murikagurisha bagamije kwagura amasoko.

Ati “Twaje kugira ngo turebe uko twakwagura amasoko, kandi ni byiza kuko RwandAir ihaza inshuro eshatu mu cyumweru. Ni ukuvuga ngo amasoko twahabonye, kuhageza ibicuruzwa byacu byatworohera.”

Iri murikagurisha ribera ahazwi nka Paris Expo–Porte de Versailles’ riba mu mpera za Gashyantare kugeza mu ntangiriro za Werurwe buri mwaka.

Rigaragaza ibikomoka ku buhinzi, ubworozi n’ibicuruzwa bibukomokaho, ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi, guteza imbere ubufatanye, ihangwa ry’ibishya n’ibindi.

Ni imurikagurisha ryatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026, ritangizwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron nk’uko bigenda buri mwaka.

U Rwanda ruhererye kuri ‘stand’ ya karindwi, aho rwatangiye kugaragaraza uburyo rukomeje guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga.

U Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa.

Iri murikagurisha ni urubuga rwiza ku bacuruzi n’abahinzi, ba rwiyemezamirimo n’abashoramari ku bijyanye no gusangira inararibonye, byose bigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa