Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rutigeze rwemerera u Burundi ko ruzabwoherereza abantu bagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015.
Ibi yabivuze nyuma y’uko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, atangaje mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi byarangiye, asaba u Rwanda gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho.
Yagize ati: "Abanyarwanda n’Abarundi nta kibazo na kimwe bafitanye. Ni ikibazo kiri mu buyobozi. Abayobozi na bo rero turaziranye twese. Nk’ubu n’iyo duhuye, ikibazo mbaza ni kimwe, mvuga nti ‘N’ubu ndacyarindiriye ko mushyira mu bikorwa ibyo twumvikanye. Ko mutabishyira mu bikorwa rero? Ngira ngo mufite iyindi ntumbero’."
Mu gusubiza aya magambo, Amb. Nduhungirehe yavuze ati: “Ibyo ntabwo ari ukuri. Nta byabaye.”
Yasobanuye ko ibiganiro bya nyuma hagati y’impande zombi byabereye ku mupaka mu Ukuboza 2025 byibanze ku bibazo by’umutekano byakurikiye ifatwa ry’Umujyi wa Uvira na AFC/M23, kandi ko ikibazo cy’abagerageje guhirika Nkurunziza kitigeze kigarukwaho.
Nyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza mu 2015, bamwe mu barigizemo uruhare bahungiye mu Rwanda no mu bindi bihugu. U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rudashobora kubohereza mu Burundi kubera amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *