skol

Nduhungirehe yashimangiye ko ingamba z’ubwirinzi zizagumaho igihe cyose FDLR ikiri muri RDC

Yanditswe: Friday 06, Mar 2026

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka zizagumaho igihe cyose umutwe w’iterabwoba wa FDLR uzaba ukiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Joshua Barnes wa Firstpost, Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko FDLR ikomeje gusigasirwa kugira ngo irusheho kugira imbaraga, mu gihe bizwi ko ifite umugambi wo gusenya iterambere Abanyarwanda bubatse mu myaka 32 ishize, yifatanyije n’indi mitwe y’ingabo zirimo iza RDC.

Ati "Ariko ikibazo dufite ni uko hirya y’umupaka, abakoze Jenoside, Interahamwe, ariko n’abasirikare, bambuka umupaka. Ntibambuwe intwaro n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zihakorera, ntibazambuwe n’izindi ngabo z’amahanga ahubwo barasigasiwe. Bahawe ubufasha kugeza n’aho binjizwa mu Ngabo za RDC."

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye uyu munyamakuru ko u Rwanda rwashyize ingamba z’ubwirinzi ku mupaka kubera ibitero byinshi FDLR yarugabyeho mu myaka 30 ishize, iturutse mu Burasirazuba bwa RDC, kugira ngo ikindi gihe bitazasubira.

Yasobanuye ko intwaro ikomeye FDLR yifashisha mu mugambi wo gusenya ibyo Abanyarwanda bubatse ari ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko u Rwanda rwaganiriye na RDC kuri iki kibazo binyuze muri gahunda ya Washington, byumvikana ko uyu mutwe ugomba gusenywa ariko ko bitubahirije.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aho gusenya FDLR kugira ngo u Rwanda rukureho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka, Leta ya RDC yahisemo kurenga ku gahenge, igaba ibitero by’indege z’intambara na drones ku birindiro bya AFC/M23 no ku Banyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ati "Ibi ni byo byabaye intandaro yo gusubiza kwa AFC/M23. Ubwo twasinyaga amasezerano y’amahoro ya Washington tariki ya 4 Ukuboza, intambara yari ikomeje kandi twari twaramenyesheje abahuza n’umuryango mpuzamahanga ko ibintu byazambye. Ariko bahatirije ko dusinya amasezerano tariki ya 4 Ukuboza."

Yagaragaje ko u Rwanda rwasenywe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko iyo rwumvise ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihugu cy’abaturanyi, abarimo abayobozi muri RDC bacyita Abatutsi inyenzi n’udukoko, rubifata nk’ikintu gikomeye cyane kuko ibintu nk’ibyo byabaye no mu 1994.

Yagize ati "Tubifata nk’ibintu bikomeye kubera ko ibyatubayeho mu 1994 ntibizasubira. Tuzi uko twababaye. Turabizi ko umutekano wacu ubangamiwe n’ingabo ziri hafi y’umupaka wacu, uwo mutwe wa FDLR ufashwa na Leta ya RDC, ariko n’abacanshuro."

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko uretse FDLR, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, abacanshuro baturutse muri Colombia n’ibindi bihugu, bifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda no gusubiramo Jenoside ariko ko bitazabihira.

Ati "Ni yo mpamvu twashyizeho ingamba z’ubwirinzi, kandi tuzakomeza kurinda abaturage bacu n’imipaka yacu."

Tariki ya 2 Werurwe, Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bakuru bazo ibihano, ibashinja kurenga ku gahenge muri Teritwari ya Uvira. Ibi bihano bikomoka ku cyemezo AFC/M23 yafashe cyo gufata Umujyi wa Uvira, igamije kuburizamo ibitero bya Leta ya RDC.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo Amerika n’umuryango mpuzamahanga muri rusange byamaganye ifatwa rya Uvira, habayemo kutita ku kibazo cyose ngo harebwe impamvu AFC/M23 yafashe iki cyemezo n’uburyo Leta ya RDC yakomeje kurenga ku gahenge.

Yashimangiye ko ibihano Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda n’aba bofisiye bidashobora gukemura amakimbirane AFC/M23 y’Abanye-Congo ifitanye na Leta ya RDC, kuko igihe cyose ikibazo kidakemuwe guhera mu mizi yacyo, kigenda kigaruka.

Ati "Birumvikana ko nta musaruro byatanga. Mu by’ukuri si byo bihano bya mbere bifashwe ku Rwanda. Mu 2012-2013, hari ibindi bihano byafashwe mu gihe cy’intambara ya mbere ya M23. Ayo ni amakimbirane ya mbere yarangijwe n’igisubizo cya gisirikare mu 2013 ariko impamvu muzi zayo ntizakemuwe. Ni yo mpamvu yagarutse mu Ugushyingo 2021 nyuma y’imyaka umunani."

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kugira ngo amakimbirane yo muri RDC ahagarare, ari ngombwa ko abahuza bahera mu mizi yayo, aho gushyira imbere ibihano cyangwa imbaraga za gisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa