
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Ngirinshuti Ezechiel uzwi nka ‘Mpanoyimana’ ku mbuga nkoranyambaga yatawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya ku gahato no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry yatangaje ko Ngirinshuti Ezechiel, umuyobozi w’umuyoboro wa YouTube yitwa ‘Impano y’Imana’ akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no kwihesha ikintu cy’undi mu buriganya.
Dr. Murangira yasobanuye ko Ngirinshuti yatawe muri yombi tariki 27 Ukwakira 2024.
Yagize ati “Ni byo koko, yatawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye igikorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Ngirinshuti Ezechiel yari amaze igihe anakurikiranwaho gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, nk’uko byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry.
Umuvugizi wa RIB avuga ko Mpanoyimana yashyiraga amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko akora amafaranga, agashyiraho numero ya telefone ngo ukeneye amafaranga azamusange amukubire inshuro ashaka.
Dr. Murangira avuga ko abantu benshi bamugannye bagerayo ab’igitsina gore akabasambanya ku gahato.
Ati "Nyuma yo kubambura uwageragezaga kumubaza amafaranga yamubwiraga ko afite imbaraga akura ikuzimu zigomba kumucecekesha.
Ati "Iperereza riracyakomeje kuko bigaragara ko yambuye abantu benshi. Abo yaba yarabeshye akabarira ibyabo bagana Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB ) bagatanga ikirego.
Umuvugizi wa RIB yaboneyeho gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoreraho ibyaha kuko bazajya bakurikiranwa mu mategeko.
Umuvugizi wa RIB avuga ko ubuyobozi butazarebera abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bakora ibyaha.
Ati “Abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi twabagira inama yo kubireka kuko ubuyobozi ntibuzarebera uwo ari we wese ukora ibyaha yifashishije imbuga nkoranyambaga, uwabishobora yazibyaza umusaruro aho kuzikoreraho ibyaha”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *