skol

Ngoma: Niyotwagira wahereye ku nka imwe, ubu agemura litiro 100 ku munsi

Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026

featured-image

Niyotwagira Jean Damascène, umuturage wo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta kintu yari afite iwe mu rugo. Mu rugendo rw’ubuzima bwe, ahamya ko yahereye ku nka imwe, ubu agemura Litiro 100 ku munsi.

Ni ubuhamya yatangiye mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ibera muri Kigali Convention Center.

Niyotwagira usanzwe ahagarariye ihuriro ry’aborozi b’inka zitanga umukamo mu Karere ka Ngoma, ahamya ko umwuga we ari ubworozi kandi wamuteje imbere.

Ati: “Nkunda inka ku buryo ubu zamaze kugera mu magufwa no mu mushokoro.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta nka narimfite nta n’ikintu na kimwe narimfite ariko nahereye ku nka imwe noroye, inteza imbere, uyu munsi ngemura Litiro z’amata zirenga 100 ku munsi.”

Avuga ko kugeza ubu amaze koroza inka 24 aborozi bagenzi be, izo nka agashimangira ko zituruka iwe mu rwego rwo kugira ngo nabo bagire amata.

Mu marangamutima ye, avuga ko nta gihugu azi kigeze kigira Umukuru w’Igihugu ukunda abaturage bacyo, nkuko akunda abana be.

Akomeza agira ati: “Nta gihugu nzi umuturage yigeze aryama, yakanguka bakamuhamagara bati ngwino ujye kwakira inka Perezida yaguhaye binyuze muri gahunda ya Girinka.”

Nubwo gahunda z’ubworozi zigenda neza, Niyotwagira avuga ko aborozi muri iyi minsi, bagorwa nuko gahunda yo guteza intanga itagenda neza biturutse ku kuba nta cyuma cyibika Azote ikoreshwa mu kubika intanga, gihari.

Uyu mworozi kandi agaragaza ko aborozi bifuza ko ku miti y’amatungo ndetse no ku byuma bisya ubwatsi bw’amatungo, hashyirwamo nkunganire kubera uko bihenze.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, avuga ko hagiye kugira igikorwa bityo icyuma kibika Azote kikagurwa kandi vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa