skol
fortebet

Ngoma: Umugabo yafunzwe akekwaho kwica nyina, akamuta mu musarane bakamenaho beton

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 08, May 2026

Ngoma: Umugabo yafunzwe akekwaho kwica nyina, akamuta mu musarane bakamenaho beton

Sponsored Ad

skol

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina umubyara w’imyaka 64 akamuta mu musarane ndetse bamenaho beton hejuru, nyuma y’uko uyu mubyeyi yamwishyuzaga miliyoni 3 Frw z’ideni yari amurimo.

Ibi byamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, aho byabereye mu Mudugudu w’Agatonde mu Kagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko, abaturanyi b’uyu mugabo batangaje ko yari afitiye umwenda nyina umubyara ungana na miliyoni 3 Frw. Mu minsi yashize nyina yagiye kumwishyuza arayamwima biba ngombwa ko amurega mu buyobozi, uwo mugabo yemera kujya ayamwishyura gake gake. Ku ikubitiro yahise amwishyura ibihumbi 500 Frw.

Uyu mubyeyi wari utuye mu Murenge wa Sake mu ntangiriro z’iki cyumweru, umuhungu we yaramuhamagaye kugira ngo aze amwishyure, ahageze bigakekwa ko yahise amwica amujugunya mu musarane ndetse ahita anahamagara abafundi bashyiraho betton kugira ngo asibanganye ibimenyetso.

Nyuma yahise ajya gushaka inzego z’umutekano azibwira ko yabuze Mama we ndetse azisaba kumufasha kumushakisha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi Mugabo Daniel, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko, uwo mugabo yamaze gutabwa muri yombi akekwaho kwica nyina.

Ati “ Ni amakuru natwe twahawe ko hari umukecuru bikekwa ko umuhungu we yamwishe, tubimenye tujyayo ubu nibwo umurambo ubonetse, inzego z’umutekano ziri gukurikirana. Umukecuru ntabwo yari atuye inaha ariko inzego z’umutekano ziri gukurikirana hanakorwa iperereza.’’

Gitifu Mugabo yavuze ko amakuru ya mbere bari babonye ku wa 06 Gicurasi 2026, ari ayatanzwe n’uwo mugabo watawe muri yombi wari wegereye inzego z’umutekano azimenyesha ko yabuze nyina umubyara.

Ati “ Abaturage turabakangurira kujya batanga amakuru ku gihe, ikintu cyose bagizeho amakenga yaba ari umwana n’umubyeyi batumvikana bajye batumenyesha kugira ngo dukumire. Ikindi turihanganisha umuryango wa nyakwigendera.’’

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe uwo mugabo n’umugore we bamaze gutabwa muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa