skol
fortebet

Ngoma: Yahitanywe n’umuti gakondo bikekwa ko warimo amase y’imvubu

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Sunday 19, Jul 2026

Ngoma: Yahitanywe n'umuti gakondo bikekwa ko warimo amase y'imvubu

Sponsored Ad

skol

Umuti gakondo urimo amase y’imvubu wanyowe n’umugore n’umugabo bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Murama kugira ngo ubakize uburwayi bari bafite, bikekwa ko ari wo wahitanye umugabo mu gihe umugore arembeye mu bitaro bya Kibungo.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, bibera mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Murama wo mu Karere ka Ngoma.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murama bavuga ko uwo muvuzi gakondo uyu mugore n’umugabo bagiye kwivurizaho yakundaga gutanga imiti itandukanye.

Bavuga ko uyu muryango yawuhaye umuti urimo amase y’imvubu kugira ngo ubavure uburwayi batashatse kuvuga ngo bari bamaranye igihe, uwo muti aho kubavura bigakekwa ko wabamereye nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mbabazi Kellen, yavuze ko batazi icyo uyu mugore n’umugabo bari barwaye kuko bagiye kwivuza ku muvuzi gakondo abaha imiti, barayinywa bigeze mu ijoro abaturage baratabaza ngo kuko uwo mugabo yari amaze gupfa n’umugore we amerewe nabi.

Ati “Nk’ubuyobozi twagiyeyo rero tubajyana kwa muganga ndetse duhita dutangira iperereza kugira ngo hamenyekanye ibyatumye umugabo apfa, iby’ibibanze twamenye ni uko bagiye kwivuza magendu bahabwa imiti gakondo. Abaturage bavuga ko yishwe n’iyo miti gakondo ariko hafashwe ibipimo bijyanwa muri RFI ntabwo turabona ibisubizo.’’

Gitifu Mbabazi yakomeje avuga ko bibabaje kuba hakiri abaturage bajya kwivuza mu buryo budasobanutse nyamara baba baratanze ubwisungane mu kwivuza, abasaba kujya bivuza mu buryo bwemewe.

Ati “ Si byiza kwivuza mu buryo bwa magendu, turasaba abaturage gufata ubwishingizi bwabo dore ko abenshi batanze Mituweli bakajya kwa muganga bakitabwaho kugeza bakize. Nta mpamvu n’imwe ikwiriye gutwara umuntu kujya kwivuza ahantu hatazwi, ahantu hihishe ahatri abantu. Ntabwo ari byiza kunywa imiti idafite ubuziranenge.’’

Kuri ubu umugore arwariye mu Bitaro bya Kibungo mu gihe uwo muvuzi gakondo yatorotse, aho bivugwa ko yagiye muri Tanzania nyuma yo kumenya ko imiti yatanze ishobora kuba yishe umuntu.

SRC: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa